DOVE MAGAZINE

Zlatan Ibrahimovic yafashije Sweden kuzagaragara muri Euro 2016

Share Button

Zlatan w’imyaka 34 ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa akaba yafashije ikipe ye y’igihugu ya Sweden kuzagaragara mu mikino y’igikombe cy’uburayi izabera muri France mu mwaka wa 2016, mbere y’uyu mukino Zlatan akaba yari yatangajeko nibatajya muri iyimikino azahita asezera kuri Ruhago.

05030283-1024x702 Dore Zlatan Ibrahimovic ubwo yishimiraga igitego cya mbere yaramaze gutsinda Danmark

Ubwo hasabwaga undi mukino wokugirango habashe kumenyekana andi makipe azerekeza muri iyimikino yiguhatanira igikombe cy’uburayi igihugu cya Sweden na Danemark byagombaga gukina umukino wogushaka ikipe imwe muri izi zombie iziyongera kuzindi ziba zarabonye itiki mbere.zlatan-ibrahimovic-denmark-sweden_3378106        Nyuma y’umukino ikipe ya Sweden ibyishimo byari byinshi

Igihugu cya Sweden kikaba cyarabanje kwakira Danemark maze umukino urangira Sweden itsinze 2-1 muri uyu mukino Zlatan Ibrahimovitch akaba yariyabashije gutsinda igitego cya2 cy’intsinzi, nyuma y’uwo mukino Zlatan akaba yaratangajeko nibaramuka batabashije gutsinda umukino wokwishyura ngo bazagaragare muri iyi mikino izabera mugihugu cy’ubufaransa azahita asezera kuri ruhago mu mukino mpuzamahanga.zlatan-750x500                            Zlatan yagoye cyane ba Myugariro ba Danmark 

Kuri uyu wa 2 nibwo umukino wokwishyura wahuje Sweden na Danemark waje kuba maze urangira ikipe zombi zinganyije 2-2 byose bya Zlatan Ibrahimovic, Sweden ihita ibona itiki yokuzagaragara mubufaransa kugiteranyo cy’ibitego 4-3 kuko umukino ubanza Sweden yari yabashije gutsinda 2-1.download                Zlatan yahesheje itiki yo gukomeza ikipe ye y’igihugu ubwo yatsindaga igitego cya2

Zlatan Ibrahimovic nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko Danemark itashobora kumushyira muzabukuru kuko yari yatangajeko nibasezererwa azahita asezera ahubwo ngo niwe we wasezereye igihugu cyose cya Danemark.

Aganira na Sweden’s Kanal 5 yagize ati: abafana ba Danemark bibwiragako nshobora gusezera kumupira w’amaguru kubera gutsindwa n’ikipe yanyu ya Danemark mwibeshyaga kuko bitakunze ahubwo mwihangane kuko ahubwo aringe wasezereye igihugu cyanyu.hqdefault         Zlatan yaje kubona undi mupira w’umuterekano cyangwase coup flap maze awinjiza neza

Yagize ati nifuza kuzasoza ibyerekeranye n’umupira w’amaguru kurwego mpuzamahanga nyuma y’imikino y’igikombe cy’uburayi kizaba kibera mugihugu cy’ubufaransa umwaka utaha wa 2016.


HABAMUNGU JEAN DE DIEU
WWW.DOVE.RW

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA
Miley Cyrus yagaragaye mu gitaramo yambaye igisa n’igitsina cy’abagabo ku mayunguyungu
Mu bahatanira gusimbura Ban Ki-moon nta munyAfrica urimo
Msgr Mbonyintege ati ‘baratubeshyera’, Tom Ndahiro ati ‘ayo ni amatakirangoyi’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.