DOVE MAGAZINE

Young Grace nyuma yo kwereka rubanda ko yapfumuye umukondo, yiteguye gukora akandi gashya

Share Button

Nyuma y’uko mu gitaramo cya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya gatandatu (PGGSS6) cyabereye mu Karere ka Huye, umuraperi Young Grace yerekanye ko yapfumuye umukondo agashyiraho iherena, na none yiteguye gukora akandi gashya.

Uyu muraperi avuga ko udushya duhari kandi twinshi, ariko azajya aba ari  ibanga, ati “udushya two ntitwabura gusa ni ibanga ahubwo  bazajya batubona ari uko ngeze ku rubyiniro (stage).”

Young Grace, avuga ko iyo agiye gukora ikintu areba ibyo akunda atitaye ku bantu bamurenba ariyo mpamvu yapfumuye umukondo akawushyiraho iherena.Si byo gusa kuko ari no mu bahanzi b’abakobwa mu Rwanda bamaze kwishushanyaho ibishushanyo (Tatouage) ndetse n’amagambo  ku mubiri we.

Aha Young Grace yari i Nyamirambo
Aha yari i Nyamirambo (Ifoto/Kagiraneza.O)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016, nibwo Young Grace na bagenzi be bazerekeza mu Karere ka Musanze aho bazaba bagiye mu gitaramo cya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya gatandatu (PGGSS6).

Yemeza ko nta gihunga afite kuko yiteguye neza kandi ko mu Karere ka Musanze ariho afite abakunzi benshi kuko ariho yamenyekaniye bwa mbere.

Young Grace yagize ati “nizeye ko bazaza kunshyigikira ari benshi kuko gutera imbere kwanjye ni ishema kuri bo.

Mu Karere ka Musanze, Young Grace azaririmba indirimbo nk’iyitwa Sweet poupou, Hello boss na Ataha he ikunzwe muri iyi minsi.

Young GraceYoung Grace mu myenda icitse (Ifoto/Kagiraneza.O)


SRC: IZUBA RIRASHE

Igitaramo Nicki Minaj yatumiwemo na Perezida wa Angola cyamaganwe
The Ben ugiye kuririmbira i Burayi bwa mbere arakubita agatoki ku kandi
Perezida Putin yigeze kuvuga ko yasenya Amerika mu minota 30
Ifoto y'Umunsi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.