DOVE MAGAZINE

Yisrael Kristal umugabo ukuze kuruta abandi ku isi

 Yisrael Kristal ufite imyaka 112


                                                      Yisrael Kristal ufite imyaka 112

Yisrael Kristal, Umuyahudi wacitse ku icumu ry’abanazi mu nkambi ya Auschwitz, niwe mugabo ufite imyaka myinshi ku isi ukiriho.

Yisrael Kristal, ufite imyaka 112 y’amavuko, yavukiye muri Pologne mu mwaka wa 1903.

Yatuye muri icyo gihugu kugeza cyigaruriwe n’Ubudage mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ubu atuye i Yeruzalem.

Amaze kumva ibyatangajwe mu gitabo Guinness World Records, Kristal yavuze ko atazi ibanga ryo kuramba igihe kirekire.

Umukobwa we yavuze ko se ari muntu uhora afati icyizere cy’ibintu byiza kandi afite umutima mwiza.

 

Ubu umuntu ushaje ku isi ni umunyamerikakazi Susannah Mushatt Jones ufite imyaka 116.

Yafashe uyu mwanya umwaka ushize nyuma y’urupfu rwa Misao Okawa nawe uvuka m’ Ubuyapani warufite imyaka 117.

Uwabayeho igihe kirekire dukurikije igitabo “Guinness Book of World Records” ni Umufaransakazi wabayeho imyaka 122 n’iminsi 164. Yitabye Rugira mu kwezi kwa munani 1997.

Yisrael Kristal agiye kuri uyu mwanya nyuma ya Yasutaro Koide wabonye izuba Kuwa 13,Werurwe 1903 akaba yaratabarutse afite imyaka 112 muri uyu mwaka.


 

S R C: The Independent

HABIYAREMYE Alain Japhet

WWW.DOVE.RW

U Bushinwa: Inkangu yagwiriye umujyi 91 baburirwa irengero
RDC: Abagore bakoresha ’super glue’ bitezaho izindi ngohe
Besigye yongeye gutambikanwa na polisi mu gihe ibarura ry’amajwi ririmbanyije
Polisi y’u Rwanda igiye kuzuza laboratwari ipima DNA

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.