DOVE MAGAZINE

Yashyizwe muri gereza azira kubatiza imbwa ye izina rya Perezida wa Repubulika

Share Button

Joe Fortemose ChinakwJoe Fortemose Chinakwe ukomoka muri Nigeria, yatawe muri yombi nyuma yo kubatiza imbwa ye “Buhari”, izina rya Perezida w’igihugu cya Nigeria.

Joe Fortemose Chinakwe watawe muri yombi, we avuga ko yise izina ry’imbwa ye umukuru w’igihugu kubera urukundo amugirira.

Perezida Muhammadu Buhari w’imyaka 73, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2015 akaba avuga ko ashyize umugambi wo guhangana na ruswa.

Inzego z’umutekano muri Nigeria zivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi, kuko ngo yagombaga guteza umutekano muke mu gihugu. Gusa we avuga ko yakoze ibi kubera kumukunda cyane.

Chinakwe w’imyaka 30, avuga ko yise imbwa ye Buhari kubera ko yabyifuje mu myaka myinshi ishize.

Yagize ati “Nise imbwa yanjye nkunda cyane izina “Buhari”, kuko asanzwe ari intwari kuri njye, namukunze ubwo yari umuyobozi w’ingabo mu ntara nakomokagamo, imbwa yanjye nayise “Buhari” kubera uburyo yashyize imbere umugambi wo guhangana na ruswa.”

Ubwo yavugaga ku ifungwa rye, uyu mugabo “Ubu se niba dufungwa kubera ko twabatije imbwa “Buhari”, igihe tuzaba noneho tumunenga bizagenda gute?”

Gusa BBC ivuga ko kuva Chinakwe yakwita imbwa ye Buhari, yatangiye kubona ubutumwa butandukanye buvuga ko azicwa.

Urubanza rwa Chinakwe ruzaburanishwa tariki ya 19 Nzeri uyu mwaka


SRC:IZUBA RIRASHE

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye abayobozi b’icyambu cya Dar es Salaam
RDC: Abarwanya ubutegetsi barotsa igitutu Kabila gutangiza ibiganiro bitegura amatora
Kavutse agiye kurongora Umunya-Canada baririmbana muri Beauty For Ashes
Julian Assange Washinze Urubuga Wikileaks rwo Kumeneraho Amabanga Ntagikurikiranwe n'Inkiko

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.