DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Yaguye igihumura ubwo yasangaga fiancé we aryamanye n’undi mukobwa

Umukobwa w’imyaka 27 utuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge avuga ko amaze igihe cy’iminsi ibiri ari mu gahinda nyuma yaho asuriye umuhungu w’inshuti ye amutunguye, maze agasanga aryamanye n’undi mukobwa.

N’agahinda kenshi, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ubwo yasangaga umukunzi we aryamanye n’undi mukobwa yahise agwa igihumura ako kanya kubera ko atiyumvishaga ibyo ari kubona.

Avuga ko yasuye umukunzi we amutunguye kubera ko bari bamaze igihe batabonana batanavugana kuri telefone nk’uko byari bisanzwe, ibi akaba yarabikoze kugira ngo arebe ibyo aba ahugiyemo cyane cyane ko mu myaka itatu bari bamaze bakundana nta munsi washiraga batavuganye.

Yemeza ko yaguye igihumura bitewe n’uburyo yasanze umukunzi we aryamanye n’undi mukobwa mu gihe nta kintu na kimwe mu buzima yigeze amuburana cyane cyane ko bari baramaze kwemerana kuzabana mu mwaka utaha wa 2017.

Yagize ati “ Rwose sinzi ko no kubisubiramo nabishobora.”

Gusa ashimira Imana yo yamuvugiyemo agasura umukunzi we amutunguye bigatuma amufatira mu cyuho.

Akomeza avuga ko nyuma yo kwifatira umukunzi we aryamanye n’undi mukobwa nta mahoro na make akigira bitewe n’uko yari yaramaze kumufata nk’umugabo we.

Yagize ati “Njye mbabajwe cyane gusa n’amagambo asize umunyu yahoraga ambwira n’umwanya wanjye namutakajeho uretse ko ampaye n’isomo ry’uko nta muhungu ukwiye kwizerwa.”


SRC: IGIHE

 

Icyizere cyo kubona 200 muri 600 barohamye muri Mediterane ni gike
Jay Polly na Ama G bagiye kumurika album y’indirimbo bahuriyeho
Tanzania: Hafatiwe abantu bari bagiye gucuruza abakobwa 12 b’Abarundi
Fazil, Nsanganira, Bosenibamwe, Mukandasira, Imena bavuye ku myanya bariho

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.