DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Wole Soyinka ngo ntiyaba muri Amerika iyobowe na Trump, agiye kugaruka muri Afurika

Share Button
Umuhanzi Wole Soyinka w'imyaka 82 y'amavuko

Umuhanzi Wole Soyinka w’imyaka 82 y’amavuko

Ubwo Wole Soyinka yatangazaga ko Donald Trump natorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika azibwiriza akagaruka iwabo muri Nigeria, hari abagize ngo ni imikino.

Akinwande Oluwole “Wole” Babatunde Soyinka ni umusizi ukomoka muri Nigeria wibera muri Amerika. Yanenze cyane Trump mu minsi ishize, akaba ashimangira ko ataguma muri Amerika iyobowe na Trump.

Yongeye kubazwa niba koko agiye kwikura muri Amerika nyuma y’intsinzi ya Trump, maze abwira Ikinyamakuru Newsweek ko agiye gukora icyo yise WOLEXIT, bisobanuye ‘kwikura muri Amerika kwa Wole’

Ubwo Trump yiyamamazaga, yavuze ko natorwa azategeka ko abantu bose bagiye muri Amerika bakoresheje ‘green card’ bongera gusaba bundi bushya uburenganzira bwo kuguma muri Amerika.

Wole Soyinka nta kuzuyaza yatangaje ko we atazategereza gutegekwa kongera gusaba uburenganzira, ahubwo ngo azibwiriza yisubirire muri Nigeria.

Yagize ati “Mutegereze WOLEXIT” tariki 20 Mutarama 2017 ubwo Trump azaba arahirira kuyobora Amerika.

Soyinka yanenze bikomeye amagambo Trump yagiye avuga ubwo yiyamamazaga, ku Basilamu, Abanyafurika n’Abanyamexique, aho yanavuze ko natorwa azubaka urukuta rugabanya Amerika na Mexique.

Soyin ka avuga ko Trump ashaka kubaka inkuta nyinshi zitandukanya Amerika na Mexique n’Isi muri rusange, akavuga ko adashobora kubishyigikira ndetse ko ataguma mu gihugu kiyobowe n’umuntu utekereza atyo.

Soyinka avuga ko anatekereza ko Trump azanazambya imibanire Amerika yari ifitanye na Afurika binyuze mu baperezida bamubanjirije, akavuga ko Trump ashobora guhagarika imfashanyo Amerika yahaga Nigeria mu kurwanya iterabwoba.

Wole Soyinka azwi nk’umusizi w’umuhanga, akaba yarahawe igihembo cya Nobel mu mwaka wa 1986 kubera guteza imbere ubuvanganzo. Ni we munyafurika wa mbere wahawe iki gihembo.

Ellen Johnson-Sirleaf, umugore uyobora Sierra Leon akaba na we yarahawe igihembo cya Nobel, na we yagaragaje ko atewe impungenge n’itorwa rya Trump. Yabwiye BBC ko amasezerano Amerika yari ifitanye n’ibihugu bya Afurika ashobora kubigenderamo.

“Ntewe impungenge n’ubufatanya mu by’ubucuruzi Liberia isanzwe ifitanye na Amerika, ntewe impungenge n’ishoramari na gahunda zihariye zigenewe guteza imbere abanyafurika zashyizweho na Obama na Bush wamubanjirije.” Uku ni ko Johnson Sirleaf yabwiye BBC.

Bamwe mu bashyigikiye Hillary Clinton watsinzwe amatora, bigaragambirije intsinzi ya Trump, bamwe bakavuga ko batazamwemera nka Perezida wabo.


SRC:IZUBA RIRASHE

Rihanna agiye gutaramira afurika ku buntu
Tugiye kwitegura imikino yo gushaka itike ya CAN 2017- McKinstry
Police ya Uganda ubu ikomeje iperereza nyuma yo kwibwa k'umugore wa Rag Dee
U Budage: Abafana 40 bakubiswe n’inkuba mu gitaramo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.