DOVE MAGAZINE

Wema Sepetu yasomanye n’undi mugabo bisesa urukundo rwe na Idris

Urukundo rwa Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007, Wema Sepetu na Idris Sultan rwajemo ibibazo biruganisha ku ndunduro ahanini bikuruwe n’uyu mukobwa wasomanye n’undi mugabo.

Mu minsi mike ishize Wema Sepetu na Idris nabwo bagiranye amahari yakuruwe n’uko inda uyu mukobwa yari atwite yavuyemo ku mpamvu zitasobanuwe.

Idris Sultan na Wema Sepetu bari bamaze amezi abiri batangaje byeruye ko bakundana ndetse bitegura kubyarana. Ibyari hagati yabo nk’urukundo byahindutse ibibazo no guterana amagambo

Mu cyumweru gishize hasakaye video ya Wema Sepetu asomana n’undi mugabo utaramenyakana. Bongo5 igatangaza ko Idris akibona aya mashusho byamubabaje umutima ndetse ngo yahise afata umwanzuro wo gushyira ku ruhande iby’urukundo agakomeza mu nzira ze.

Amashusho ya Wema Sepetu asomana n’umugabo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Facebook, Instagram na Twitter, ndetse abayahanahanaga bayaherekezaga ubutumwa bwibutsa ‘Idris ko guhitamo gukundana na Sepetu ari inzira yaharuye imushora mu gahinda’.

Idris yahise ashyira kuri Instagram ifoto yanditsemo amagambo asigura ko ‘nta rukundo ruba umwanya wo guta igihe, ngo iyo rutakugejeje ku byo wifuza rugusigira isomo ry’ibyo utifuzaga.’

Yanavuze ko ikimuhangayikishije ari akazi no gukora neza inshingano ze. Ibi byabaye Idris yagiye i Nairobi kwitabira igitaramo cy’urwenya yahuriyemo na Nkusi Arthur wo mu Rwanda, Chipukizi na Alex Muhangi wo muri Uganda.

Hagati ya Idris na Wema Sepetu umwuka si mwiza


SRC: IGIHE

Amag The Black ntazi icyo Kamichi akora muri Amerika
Diamond yahigitse Active muri Uganda Entertainment Awards
Abadepite bateye intambwe ya nyuma iganisha Abanyarwanda muri Kamarampaka
Jay Z azaherekeza Hillary Clinton mu kwiyamamaza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.