DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Washington DC yandikiye u Burundi igira ibyo isaba

Leta ya Washingiton yandikiye  leta ya Bujumbura binyuze mu itangazo ryo kuwa 19 Mutarama iyisaba kureka abagenzuzi ba ONU bakinjira mu Burundi bagakurikirana abakekwaho guteza imvururu no kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi nta mananiza. 

Ni nyuma y’aho hari raporo ya ONU yasohotse ivuga  ihohotera, iyicarubozo n’imfu za hato na hato bikomeje kwiyongera mu duce dutandukanye  mu Burundi.

Leta ya Washington yaboneyeho nanone gusaba abagize guverinoma y’u Burundi gutegura byihuse kandi nta mananiza ibiganiro bihuriweho n’abarundi bose.

Itangazo rya Leta zunze ubumwe z’Amerika rigaragaza ko ibibazo byo mu Burundi birimo gukomeza gufata indi ntera, rigasaba Leta y’u Burundi kureka vuba na bwangu nta mananiza abagenzuzi b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) bakaza kugenzura ibirimo kubera mu gihugu.

Itangazo rigira riti: “ Leta y’u Buurndi isabwa kureka byihuse indorezi zateguwe n’ubumwe bwa Afurika zishaka kujya gukurirana ibirimo kubera mu Burundi zikaza nta mananiaza

Iri tangazo rivuga ko aba bagenzuzi bazaba baje gukora iperereza ku bantu bose bakekwaho kugira uruhare mu mvururu zimaze igihe ziyogoza igihugu , nk’uko biri muri raporo y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Iri tangazo rikomeza riti: “Abantu bose bagize uruhare mu byaha byibasiye abaturage b’u Burundi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bagasubiza kuri ibyo byaha.

Si ubwa mbere Leta y’Amerika igira ibyemezo bikarishye ifatira leta y’u Burundi kuko mu Kwakira 2015, Amerika yahagaritse u Burundi mu muryango w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri Afrika na Amerika (AGOA).


HABIYAREMYE Alain Japhet
SRC: Imperial Valley News
WWW.DOVE.RW

 

Kenya yibukijwe kwishyura Abanyarwanda bahombejwe n’imvururu zo muri 2008
Umusore w’umukene muri Gabon yamamaye Isi abikesha indirimbo ya Celine Dion
Sudani y’epfo: Salva Kiir na Machar barashinjwa kwigwizaho imitungo ya rubanda
Mozambique: Abimukira bagera ku 5000 birukanywe nabi kubwo kutagira ibyangombwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.