DOVE MAGAZINE

Wari uzi ko iyo umugore yonsa aba atagishaka imibonano mpuzabitsina?

Wari uzi ko iyo umugore yonsa aba atagishaka imibonano mpuzabitsina

Wari uzi ko iyo umugore yonsa aba atagishaka imibonano mpuzabitsina

Iyo umugore yonsa ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina buramanuka bukagera kuri zero bukazongera kugaruka umwana avuye ku ibere.

Nk’uko Alain Héril umuganga mu myitwarire n’imitekerereze n’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina, yabitangarije Doctissimo.fr, ngo iyo umubyeyi yonsa hagati ye n’umwana haba harimo umurunga ukomeye w’urukundo no kwiyumvanamo, aho umwana yumva urukundo ruhagije rudashingiye gusa ku kumarwa inzara ahubwo rushingiye ku kwitabwaho na nyina.

Umubyeyi na we agira amarangamutima adasanzwe, ku buryo kuri we umwana aba ishingiro ry’ibyishimo akaba ari na we atakazaho imbaraga zose amushimisha.

Ku bagore bamwe na bamwe, uku kwiyumva n’ibyishimo aterwa n’umwana we yonsa bishobora kumusimburira ibyishimo yagiraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’umugabo we.

Ni ukuvuga ko amarangamutima n’urukundo agirana n’umwana birenga agaciro n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

N’ubwo ibi byiyumviro birangirana no konsa, ngo Iki gihe gifasha umugore kumenya neza umwana we uba umaze kuvuka, ariko kikanamufasha kwimenya we ubwe nk’umubyeyi.

Mu gihe cyo konsa, umubiri w’umugore urekura umusemburo utuma amashereka akorwa nka prolactine n’iyindi itandukanye ituma igihe cyo konsa kiba icy’ibyishimo nk’aho yakoze imibonano mpuzabitsina.

Ibi bituma ibindi byose biba atari iby’ibanze ku mugore, ntiyite ku mugabo we mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Rimwe na rimwe umugore ashobora no kugira ibyishimo byo hejuru (orgasme) mu gihe ari konsa umwana, ngo ibyo ni ibintu bisanzwe. Ngo bibaho ko umugore yiyumva nk’aho ari gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ari konsa umwana we.

Ku rundi ruhande ariko bibangamira umugabo kuko umugore ntaba akimubonera umwanya, kimwe n’uko ibice by’umubiri we bimwe na bimwe aba yarabihariye abana.

Nk’urugero, iyo umugore yonsa aba yumva ko igituza cye kigenewe umwana ku buryo abangamirwa iyo umugabo aje akayakoraho.

Amabere aba yarabaye ikintu gihuza umwana n’umubyeyi aho kuba ahantu hifashishwa mu mibonano mpuzabitsina. Icyo gihe umumaro wo kuba umubyeyi ni wo ujya imbere kurusha inshingano z’imibonano mpuzabitsina ku mugabo we.

Abagabo bagaragaza imyitwarire yo kugira amahane kuko baba bumva bibagiranye, rimwe na rimwe bakanagaragaza imyitwarire yo gufuhira abana babo.

Abagore bagirwa inama yo kugerageza kugira aho bagarukira bakibuka ko hari abagabo kandi na bo bafite inshingano yo gutuma bishima.

Abagabo na bo bagomba kumenya ko ibi ibintu bishirana no konsa, bakihanganira abagore babo.


SRC:IZUBA RIRASHE

Jody ashavuzwa n’abahanzi baterwa isoni no gukoresha agakingirizo
Perezida Mugabe wavutse mu 24 yujuje imyaka 92
Somalia: Umunyamakuru yishwe arashwe
ICC irashinja Bosco Ntaganda kugambana n’abatangabuhamya muri gereza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.