DOVE MAGAZINE

Uyu mwaka ikigereranyo cy’ibiciro kumasoko biziyongera cyane

Share Button

Mu itangazwa ry’igihembwe cya kabiri cya 2017, cyatangajwe n’inama ya komite ishinzwe ubutajegajega bw’imari na komite ishinzwe politike y’ifaranga, mukiganiro Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko urwego rw’imari umutekano ari wose ariko avuga n’ibijyanye n’ibiribwa kokumasoko byazamutse ariko avuga ko nubwo bizamuka umunsi kuwundi bitazarenga7% mumpera za 2017.

Rwangombwa kandi yakomeje avuga ko kwiyongera kw’ibiciro byagiye biterwa ahanini no kubura imvura mubuhinzi, yatanze kadi urunyurane rwizamuka n’imanuka ry’imibare yagiye igaragara, aha  izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko muri Gashyantare 2017 ryageze ku 8.1% rivuye kuri 7.3% mu Kuboza 2016, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryageze kuri 17.6% muri Gashyantare 2017 rivuye kuri 16.4% mu Kuboza 2016.Iryo zamuka ryatewe kandi n’ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu byazamutseho 8.3% muri Gashyantare 2017 rivuye kuri 7.7% mu 2016 na byo bitewe n’agaciro k’ifaranga ku isoko ry’ivunjisha.

Guverineri Rwangombwa yatangaje ko kugeza tariki ya 24 Werurwe 2017 ifaranga ryataye agaciro kugeza kuri 0,7% ubigereranyije n’umwaka ushize, kuko iyo tariki yageze ifaranga rimaze guta agaciro kugeza kuri 2.7%. BNR ivuga ko impuzandengo yo guta agaciro k’ifaranga mu mwaka wa 2017, bitazarenga 4%. Raporo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), igaragaza ko ubukungu ku isi buzazamuka neza ku gipimo cya 3.4% buvuye kuri 3.1% muri 2016. Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruherereyemo, ubukungu buziyongeraho 2.8% buvuye kuri 1.6% mu mwaka wa 2016 bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze ku masoko mpuzamahanga. Ndetse yakomereje avuga nizamuka ry’ibiciro mubihugu bigize Afrika y’iburasirazuba kubera imvura nkeya yahagaragaye.

Alphonse Bizimana

WWW.Dove.rw

Perezida Paul kagame yahawe igihembo na Amadeus Institute
Ba meya bashya bihanangirijwe kudakoresha ba DASSO mu nyungu zabo
EALA igiye kuganira na Leta y’u Burundi ku kuba ubwicanyi bwahagarara
Abanyeshuri 17 bo muri Kepler Kigali barahiriye kuba abamyamuryango ba RPF Inkotanyi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.