DOVE MAGAZINE

Utaragerwaho n’inka azayihabwa nimuntora – Mpayimana

Share Button

Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu philippe Mpayimana, yavuze ko yiteguye kuzaha inka buri munyarwanda wese ubikwiye mu gihe azaba atsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Mpayimana avuga ko  ubu usanga hari abantu bafite inka, ariko bakaba ngo bishongora ku bandi batazifite.

Aho yari aherereye mu Mirenge nka Save mu Karere ka Gisagara na Mukura mu karere ka Huye, ku munsi we wa gatatu wo kwiyamamaza, uyu mukandida yabwiye abari bamukurikiye ko yiteguye kubageza kuri byinshi.

Mu gihe byari biteganyijwe ko yagombaga kugera muri uyu murenge wa Save saa mbili, yahageze saa tanu, gusa ibi ntibyamubujije kuvuga imigabo n’imigambi ye.

Ari imbere y’abaturage barenga 200 bari bamukurikiye, yababwiye ko natorwa yiteguye kureba ko ubukungu bw’igihugu busaranganwa mu banyarwanda bose ko uyu munsi atari ko bimeze.

Mu buhinzi, Mpayimana avuga ko yiteguye  guteza imbere ubuhinzi  bw’umuceri, ku buryo azagira u Rwanda nka Thailand.

Avuga ko azakora ibi mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho amazi azajya avanwa mu bishanga akwizwe mu mirima utaretse no misozi.

Uyu mugabo kandi yemeza ko  natorwa azongerera imishahara abarimu, abaganga n’abandi bafite imishahara mito  ku buryo bazagira ubushobozi bujyanye n’ibiri ku isoko.

Bamwe mu baturage muri Gisagara bavuga ko bumvise ibyo avuga  bifite agaciro, ariko bakibaza igishya azanye.

Uwitwa Mukamana Agnes yagize ati ‘Ko Kagame yaduhaye inka ubu tukaba tunywa amata, wowe uzaduha iki?’

Nk’uko iki kibazo yagishubije abakimubajije muri Bugesera, yavuze ko   atazazaka abazihawe, gusa yongeyeho ko yiteguye kurenza ibyakozwe.

Yagize ati ‘Uko biri kose ibintu byiza nzabishyigikira, gusa ndahamya ko abantu bose badafite inka, rimwe na rimwe hari ubwo usanga abazifite bishongora ku batazifite, nzakora ku buryo abazikwiriye bose bazibona nta buryamirane bubaye.’

Uwitwa Mahoro Puyor wo Murenge wa Mukura, we yabajije Mpayimana icyo azakora ngo agabanye ubushomeri.

Mu kumusubiza yagize ati ‘Nzashyiraho ikigo muri buri Murenge gifasha abantu kwihangira akazi, ntabwo byumvikana uburyo umuturage amara umwaka nta mafaranga ibihumbi bitanu aratunga mu mufuka we.’

Mpayimana yabwiye aba baturage bose bo mu Mirenge yagiyemo ko  ku mutora, ari ugutora amahinduka mu gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere akomereza mu karere ka Nyamagabe.

Mpayimana Philippe mu Murenge wa Save (Ifoto/Habimana J)Mpayimana Philippe mu Murenge wa Save (Ifoto/Habimana J)

SRC: IZUBA RIRASHE

Nigeria: Perezida Goodluck Jonathan yarusimbutse
Icyo Perezida Kagame avuga ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga
Congo Kinshasa ku mwanya wa mbere w'ibihugu umuturage adakora ku ifaranga ku isi
Abimukira Bagwa mu Inyanja Baba Bagiye Kureba Ibyabo Byagiye ”Perezida KAGAME”

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.