DOVE MAGAZINE

USA: Perezida Kagame ategerejwe mu nama ku ntego z’iterambere rirambye

Share Button

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe muri kaminuza ya Columbia, mu mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu ku ya 23 Nzeli 2015 mu nama mpuzamahanga ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

SDGS ni intego zijyanye n’iterambere mpuzamahanga, zashyizweho ngo zisimbure Intego z’ikinyagihumbi, MDGs zizarangirana n’uyu mwaka.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame azatanga ikiganiro kuri gahunda za leta n’ubuterankunga bugamije iterambere (Beyond Policy and Financing; How to Sustain Development.)

Perezida Kagame, Ban Ki Moon na Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg bamurika icyegeranyo ku ntego z’ikinyagihumbi

Perezida Kagame, Ban Ki Moon na Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg bamurika icyegeranyo ku ntego z’ikinyagihumbi

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyo nama. Perezida Kagame azaba ari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwa Malta, Marie Louise Coleiro Preca, Umunyamabanga wungirije wa Loni, , Jan Eliasson, umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova, abayobozi b’amabanki n’imiryango mpuzamahanga n’abandi.

Perezida Kagame yakunze gushimirwa uruhare yagize mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, guteza imbere abagore n’uburenganzira bwa muntu, uburezi n’Ikoranabuhanga mu makuru n’itumanaho, ICT.

Kuri ubu umukuru w’igihugu ayoboye Itsinda ngishwanama ry’Umunyamabanga wa Loni ku ntego z’ikinyagihumbi.

U Rwanda rwabaye intangarugero mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi abasaga miliyoni bava mu bukene.


SRC: Imvaho Nshya

Kugira Ubwoba Ni Imwe Mu Ndwara Zugarije Isi
Rubavu: Imihigo 12 ikomeye abayobozi basoje manda badahiguye
U Buhinde: Abasaga 100 bahiriye mu rusengero
Rusizi: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu mutima

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.