DOVE MAGAZINE

USA-California: Perezida Kagame azayobora Umunsi wahariwe Umuco Nyarwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu mujyi wa San Farancisco muri Leta ya California, USA, aho azaba ari umushyitsi w’icyubahiro mu gikorwa cy’Umunsi wahariwe Umuco Nyarwanda ‘Rwanda Cultural Day’ giteganyijwe ku ya 24 Nzeli 2016.

Icyo gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘2016 Rwanda Culture Day; A heritage of dignity’ (Umunsi w’Umuco Nyarwanda 2016; Umurage w’Agaciro), kizahuriza hamwe abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umukuru w’igihugu baganire ku muco ubahuza.

 

 Rwanda Culture Day

Abateguye Rwanda Culture Day bavuga ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwishimira umuco umwe rukumbi w’Abanyarwanda n’akamaro kawo mu guhindura igihugu icyitegererezo cy’iterambere ryihuse muri Afurika.

Bazaganira ku ndangagaciro zihuza Abanyarwanda bose no kwihangira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite bashingiye ku muco, dore ko wahindutse inkingi ya mwamba mu gukemura imbogamizi zari zarashegeshe u Rwanda.

Umuco wafashije gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu Nkiko Gacaca, kurwanya ubukene n’imirire mibi hakoreshejwe gahunda za VUP , Girinka, Ubudehe…

2016 Rwanda Culture Day izaba igizwe n’imikino, amamurika n’inama byose byerekana umuco nyarwanda, yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku bufatanye na Leta.

 

rwanda-dayIki gikorwa gikurikiye ibindi bikorwa bya Rwanda Day bihuza abanyarwanda baba mu mahanga na Perezida Kagame.

Kuva muri 2011 Rwanda Day yagiye ihuriza Abanyarwanda muri USA, Canada, u Buholandi, u Bufaransa…

Ku nshuro ya Karindwi, Rwanda Day yahurije ababarirwa mu 4000 mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu Kwakira 2015.


SRC:IMVAHO NSHYA

Kizito azasomerwa ejo. Abantu biteze myanzuro ki?
Undi mu Perezida muri Afurika yatunguranye avuga ko ataziyamamariza manda ya gatatu
Intero ‘Imana isumba byose’ mu Itegeko Nshinga yateje impaka zikomeye mu Badepite
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.