DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Urupfu ntiruzabuza Perezida Robert Mugabe kwiyamamariza indi manda

Share Button

Perezida Robert Mugabe w’imyaka 92 ngo niyo yapfa mbere y’uko amatora aba umwaka utaha ngo izina rye rizagaragara ku mpapuro zo gutora nk’uko byatangajwe n’umugore we Grace Mugabe.

Grace Mugabe ushinja abo mu ishyaka Zanu-PF riri kubutegetsi gushaka guhirika umugabo we kubutegetsi yavuze ko nubwo umugabo we yapfa abamushyigikiye bagomba gusaba ko Mugabe ifoto n’izina bye bizaba biri mu biyamamaza.

Grace Mugabe ati “….Imana nihitamo kumutwara mu bayo,izina rye rigomba kugaragara mu baziyamamaza mu matora ataha kandi abanya-Zimbabwe amamiliyoni bazatora umurambo we”, ibi Grace Mugabe w’imyaka 51 yabitangarije mu Burasirazuba bwa Zimbabwe ahitwa Buhera.

Mugabe uzuzuza imyaka 93 kuya 21 Gashyantare 2017 ntakigaragara ahagaragara ahubwo umugore we niwe usa nkuyoboye iki gihugu.

Mugabe uri kubutegetsi guhera mu 1980 ari gutegurirwa ibirori byakataraboneka kuya 25 Gashyantare uyu mwaka.

Mugabe wigeze gutangaza ko ashaka kuyobora Zimbabwe ubuzima asigaje kuri iyisi, yavuze ko azashimishwa no kuba Perezida kugeza afite imyaka 100.

Urupfu ntiruzabuza Perezida Robert Mugabe kwiyamamariza indi manda

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, hakwiragijwe ibihuha ko Perezida Mugabe yapfuye nyuma yo kuva mu nama y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Ntamabyariro wahoze muri guverinoma yā€™ abatabazi yahamirijwe igifungo cya burundu yā€™ umwihariko
Drake ari mu rukundo n'icyamamare muri tennis Serena Williams
Kamonyi: Umugabo yakubise inkoni umugore we aramwica
CAN 2017: Imikino Yaraye Ibaye nā€™ Iteganyijewe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.