DOVE MAGAZINE

Urukundo rwa Wema Sepetu na Idris mu marembera

Urukundo rwa Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007, Wema Sepetu na Idris Sultan rwajemo agatotsi nyuma y’uko inda uyu mukobwa yari atwite yavuyemo ku mpamvu zitasobanuwe.

Idris Sultan na Wema Sepetu bari bamaze ukwezi kumwe batangaje byeruye ko bakundana ndetse bitegura kubyarana. Mu cyumweru gishize Wema Sepetu yabwiye itangazamakuru ko inda yavuyemo ku mpanuka gusa abandi bamutera utwatsi bavuga ko cyari ikinyoma yahimbye ngo akunde avugwe.

Inda [benshi bita impimbano] imaze kuvamo, hagati ya Idris na Wema Sepetu urukundo rwatangiye gukonje ndetse imishinga bari baratangiranye harimo n’ikiganiro mpamo bagombaga gukorera kuri Televiziyo byose birahagarara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2016, Wema Sepetu yabyutse ahanagura amafoto ya Idris yashyize kuri konti ye ya Instagram, ibintu byateye benshi kwemeza ko ibyabo bigenda bikenera.

Bongo5 itangaza ko mu minsi mike ishize aba bombi batarebanaga neza. Idris na we yaketse ko umukunzi we yamukubise icya semuhanuka amubwira ko atwite gusa ngo hari ibintu bananiranweho ku buryo bigoranye kuba bazakomeza gukundana.

Idris Sultan w’imyaka 25 ni umufotozi unazobereye mu bugeni no gushushanya akaba ari we wegukanye igihembo gikuru cya Big Brother ya 9 yabaye muri 2014.

Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz, umugabo wa Zari.


SRC: IGIHE

Inseko nyarwanda ishimangira umudendezo mu Banyarwanda (Amafoto)
Stromae yiseguye ku bafana be bo muri Congo Kinshasa
Polisi yahurujwe mu cyumba Justin Bieber yararanyemo n’abakobwa bane
Ange Kagame yashimiye Se n’abo bafatanyije urugamba rwo kubohora u Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.