DOVE MAGAZINE

Urukundo, album nshya King James agiye kumurikira i Rubavu

Mu mpera z’uyu mwaka, umuhanzi King James, w’imyaka 26, azamurika album ya gatanu yise ‘Urukundo’, akazayimurikira mu karere ka Rubavu, ku Kiyaga cya Kivu.

Hatagize igihinduka iyi album azayimurikira abantu ku matariki ya 24 cyangwa se 30 z’Ukuboza nk’uko yabibwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

Iyi album King James yayise ‘Urukundo’ ikazaba igizwe n’indirimbo 10.

King James yagize ati “Ndacyatekereza amatariki meza nzayishyiraho, nzayimurikira i Gisenyi ku mjazi.”

Uyu muhanzi, watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu 2012, avuga ko muri izi ndirimbo 10 hazaba hariho izisanzwe zizwi ariko ko iyi album anateganya kuyishyiraho n’izindi ndirimbo ze nshya atarasohora, azatunguza abafana be.

Abisobanura agira ati “Iyo album nise ‘Urukundo’ izaba iriho indirimbo nka ‘Nturare Utabivuze’, hakazaba hariho n’izindi abantu batazamenya wenda bazamenya mu minsi iri imbere kandi nizera ko abantu zizabashimisha cyane.”

King James, ubusanzwe witwa Ruhumuriza James, aheruka gusohora indirimbo zakunzwe zirimo Naramukundaga, ‘The Girl Is Mine’ yaririmbanye na Kevin Lyttle, Arogosha, Ayo Arya Ni Ayanjye yakoranye na Bull Dogg, Nturare Utabivuze, Ni wowe yaririmbanye na Lion Imanzi.

Nyinshi muri izi ndirimbo zigize iyi album nshya ya King James, ziri mu njyana asanzwe akora za R&B, Afrobeat na Afro/Pop.

Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 201, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n’izindi.

Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise ‘Ntibisanzwe’.

Umuhanzi King James
Umuhanzi King James

SRC: IZUBA RIRASHE

Mako Nikoshwa yasubiye mu bitaro
Knowless yishimiye uko yakiriwe i Dubai ariko ubushyuhe bubangamira ibyo yari yateguye kuhakorera
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu
Minisitiri Stella ntiyiyumvisha uko mu Rwanda havugwa inzara nta muturage wapfuye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.