DOVE MAGAZINE

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwemereye Nkurunziza kongera kwiyamamaza

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu nk’Umukuru w’igihugu.

Perezida Nkurunziza yemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu (Ifoto/Interineti)

Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rivuga ko umukuru w’igihugu yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa. Abashyigikiye Nkurunziza bamaze igihe bemeza ko iya mbere yayoboye itabarwa kuko ngo yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ibi byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bajya mu mihanda bakigarambya, ubu bakaba bamaze icyumweru kirenga.

Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru ruvuga ko icyemezo cy’uru rukiko kije nyuma y’uko Visi Perezida warwo, Sylvère Nimpagaritse, ahungiye mu Rwanda avuga ko yatewe ubwoba bwo kwica nk’uko yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), akongeraho ndetse ko hari n’abandi bacamanza bagenzi be batewe ubwoba nk’ubwo.

Nimpagaritse avuga ko benshi mu bacamanza basanga icyemezo cya Nkurunziza kinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ariko ngo bashyizweho igitutu ngo bahindure imitekerereze yabo.

Perezida Pierre Nkurunziza yatorewe kuyobora u Burundi kuva mu 2005, ubwo intambara yari imaze imyaka 12 yahagarikwaga ku mugaragaro.

Imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize imaze kugwamo abasaga 10 barimo n’abashinzwe umutekano, nk’uko bitangazwa na Croix Rouge.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kamena 2015.

Kagame yongeye kwemeza ko Meles Zenawi ari intwari itazibagirana
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi bakora nabi bikitirirwa ubuyobozi
Burundi: Hashyizweho impapuro zo guta muri yombi abagize uruhare mu myigaragambyo
Uganda: Mu minsi umunani,Besigye yatawe muri yombi ku nshuro ya kane

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.