DOVE MAGAZINE

Urban Boyz Yarasenyutse?

Share Button

Hashize iminsi havugwa ibyisenyu rya Urban Boyz rimwe mu matsinda akomeye mu muziki w’u Rwanda, iby’iri senyuka bivugwa hashingiye ku kuntu Nizzo na Humble G basa nkabatagikorana bya hafi na mugenzi wabo Safi Madiba.

Nk’uko bivugwa ngo ifaranga ryaba ari rimwe mu byasenye Urban Boyz gusa Nizzo na Humble G bavuga ko Safi arwaye ariyo mpamvu batakigaragara bari kumwe gusa Safi mu byukuri ntarwaye ndetse agaragara yitabira ibitaramo bya Guma Guma hirya no hino mu gihugu.

Nubwo Nizzo na Humble bavuga ko batatandukanye na Safi hari amakuru avugwa ko iri tsinda ryapfuye amafaranga aho Safi atumvikanye na bagenzi be ku mafaranga macye bahawe we atemeranyaga nabo.

Ku ruhande rwa Safi avuga ko iri tsinda ridateze gusenyuka ndetse avuga ko niyo haba harimo utubazo runaka tutasenya iri tsinda.

Hari amakuru avugwa ko Humble na Nizzo bakoreye udufaranga duke [ntihatangazwa ingano] biri mubyatumye Safi abigumuraho gusa Safi we avuga ko yafashe akaruhuko kubera uburwayi adatangaza.

Ibivugwa ku itandukana rya Urban Boyz si iby’ubu gusa kuko byigeze kuvugwa ko yasenyutse mu 2011 nanone Safi bivugwa ko atakibarizwa muri iri tsinda gusa ibibazo byavugwagamo byarakemutse imikorere irakomeza. Icyo gihe Safi yari yanamaze gukora indirimbo atari kumwe na bagenzi be.

Humble na Nizzo ngo bakoreye udufaranga duke, Safi ntibyamushimisha ahita afata ikiruhuko ndetse aranarwara impamvu zivugwa ku kuba Urban Boyz atakigaragara yuzuye.
Safi uvuga ko arwaye agaragara mu bitaramo bya Guma Guma ari mutaraga.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

 

 

 

France: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa kuri Jenoside
U Burundi:Abagera kuri 6229 bamaze gutabwa muri yombi muri uyu mwaka
Perezida Kagame yasabye inzego z’ubutasi za Afurika gushyira hamwe
Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage b’Akarere ka Ngoma imishinga y’iterambere mu buhinzi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.