DOVE MAGAZINE

Urban Boyz mu bahanzi batanu muri EAC baryojwe inkumi zerekana ikibero

Imyaka itatu irihiritse indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz ikumiriwe mu zemerewe gucurangwa kuri Televiziyo, mu nzu z’imyidagaduro n’ahandi hose mu ruhame iryozwa inkumi ziyigaragaramo.

Indirimbo ‘Ancilla’ yahagaritswe na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, ubuyobozi bwatangaje ko yahawe akato kubera amashusho avugwaho kuba ahabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Urban Boyz yategetswe guhagarika iyi ndirimbo ahantu hose yayitanze hanyuma igasohora andi mashusho atabangamiye umuco nyarwanda ndetse ikanasaba imbabazi ku bw’iyi ndirimbo yashyize mu ruhame.

Iyi ndirimbo igihagarikwa, Nizzo yabwiye IGIHE ko nta bidasanzwe biri mu mashusho ya Ancilla kuko n’abandi bahanzi bakunzwe ku Isi kandi bafite ibihangano bijya gusa n’icyabo bacurangwa kuri Televiziyo y’igihugu nta kibakoma imbere.

Yagize ati “Twe tugana aho isi igeze, twakoze ariya mashusho tubizi kandi tubishaka, ikibi ni iyo dushyiramo abakobwa bambaye ubusa buri buri, twe twigana aho abandi bageze, kandi mujya mureba iz’ahandi nta gishya kirimo hariya, ibintu birahinduka. Ubu se dukomeze dukore indirimbo ku ma-cassette kugira ngo tugumane ibya kera?”

Mu cyegeranyo cyasohowe n’ikinyamakuru Music In Africa, bakusanyije indirimbo zahagaritswe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ziryozwa imyambarire n’imibyinire y’abakobwa bazikoreshejwemo, ibintu byagaragajwe nko kuniga ubwisanzure bw’abahanzi.

Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, indirimbo eshanu zamenyekanye cyane ko zahagaritswe muri Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania, harimo iyitwa Ancilla ya Urban Boyz, Nishike ya Sauti Sol, ‘Ensolo Yange’ ya Panadol wa Basajja wo muri Uganda, Zigo Remix ya A.Y na Diamond ndetse na ‘Chura Dance’ ya Snura Mushi wo muri Tanzania.

Izi ndirimbo zahawe akato kuri Televiziyo no mu bitangazamakuru byose bya leta muri ibi bihugu mu gihe indirimbo z’abanyamahanga nka ‘Anaconda’ ya Nicki Minaj, ‘Walking Ball’ ya Miley Cyrus n’izindi nyinshi zicurangwa nta nkomyi.

Mu bahanzi bahagarikiwe indirimbo harimo abagejejwe imbere y’ubutabera nka Panadol wa Basajja wigeze gusabirwa gufungwa imyaka icumi n’ubushinjacyaha bwa Uganda mu mwaka wa 2014, yaburanye muri 2015 aratsinda gusa yaciwe ihazahu y’amashilingi 200,000 ndetse bamusaba guhagarika igihangano cye.

Indirimbo z’aba bahanzi zahagaritswe ziryozwa abakobwa bazigaragaramo

Izi ndirimbo zahagaritswe muri ibi bihugu, ziri mu za mbere zikunzwe kandi zirebwa cyane kuri YouTube. Nishike ya Sauti Sol yasoje umwaka wa 2014 iyoboye izarebwe cyane kuri YouTube,

Uko bwije n’uko bucye, ‘Zigo Remix’ ya AY na Diamond Platinumz nayo irushaho kongera umubare w’abyireba kuri YouTube, ubu imaze kurebwa inshuro zikabakaba miliyoni zirindwi mu gihe cy’amezi atanu gusa.

1.Sauti Sol – ‘Nishike’ (Kenya)

Yahagaritswe mu mwaka wa 2014, kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani.

Iyi ndirimbo yahawe akato muri Kenya no kuri zimwe muri Televiziyo zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba , yayobowe na Enos Olik. Yatoranyijwe mu zahataniye igihembo cya East Africa’s Best Music Video muri Channel O Music Video Awards.

2. Panadol wa Basajja – ‘Ensolo Yange’ (Uganda)

Iyi yahagaritswe na Minisiteri y’Umuco muri Uganda mu mwaka wa 2014. Icyo gihe Minisitiri Simon Lokodo yasabye inkiko gukurikirana uyu mukobwa, icyo gihe yakatiwe imyaka icumi y’igifungo.

Panadol na manager we witwa Didi Muchwa Mugisha batawe muri yombi mu Gushyingo 2014 bamaramo amezi ane.

3.A.Y ft Diamond – Zigo Remix (Tanzania)

Zigo Remix, indirimbo iri mu za mbere ziri guca ibintu muri Afurika by’umwihariko mu Burasirazuba, yaciwe kuri Televiziyo zo muri Tanzania kubera ahanini abakobwa bayibyinnyemo.

Yahagaritswe ku itariki ya 22 Gashyantare 2016, Zigo Remix yahagaritswe kuri Televiziyo zose muri Tanzania izira kuba igaragaramo abakobwa bambaye mu buryo budahesha agaciro umuco w’iki gihugu.

4.Snura – ‘Chura Dance’ (Tanzania)

Umuririmbyi wo muri Tanzania Snura Mushi aherutse gusohora indirimbo yise ‘Chura Dance’, nyuma y’igihe gito yahagaritswe n’ Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (Tanzania Communications Regulatory Authority-TCRA).

Ni imwe mu ndirimbo zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zisaga 795 000. Iyi yazize imibyinire y’abakobwa n’abagore bayirimo.

5.Urban Boyz – ’Ancilla’ (Rwanda)

Ancilla ya Urban Boyz, yahagaritswe na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu mwaka wa 2014 iryozwa amashusho ayirimo bivugwa ko abangamiye indagaciro z’umuco nyarwanda.


SRC: IGIHE

Abanyamategeko bo mu karere barasaba ICC gukora iperereza ku Burundi
Nyuma yo gukomorerwa na CAF, Adel Amrouche ashobora gutoza Kenya
Yavuye ku ndege ajya kudoda Inkweto
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.