DOVE MAGAZINE

UNILAK yifatanije n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Share Button

Mu gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Kigali habereye ijoro ryo kwibuka abanyeshuri n’abayobozi babo bifatanya na begnzi babo babuze ababo.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwahumurije abanyenshuri, abakozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inashimangira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Abanyeshuri ba UNILAK

Abanyeshuri ba UNILAK mu mugoroba wo kwibuka

Umuyobozi Mukuru w’iri shuri rikuru Ngamije Jean, yavuze ko nubwo ryabayeho nyuma ya Jenoside, hari abahiga n’abahakora bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo mpamvu bafata umwanya wo kwibuka bakanahumuriza abasigaye.

Umwe mu banyenshuri waganiriye n’Imvaho Nshya Asifiwe Jean Pierre uhagarariye AERG yavuze ko bafite intego yo kwibuka batagendeyeko kaminuza yabo yavutse nyuma ya Jenoside, ni ngombwa kwibuka nk’abanyenshuri ubwenge bafite babukoreshe neza bizira kwishora muri Jenoside banarwanya ingengabitekerezo yayo.

Asifiwe kandi yanashimangiye ko badashyigikiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

11Ngamije Jean, Umuyobozi mukuru wa UNILAK


SRC: IMVAHO NSHYA

U Rwanda rugiye gufata umwenda wa miliyari 15 mu mpapuro mpeshamwenda
Ngoma:Abubatse amashuri bamaze imyaka 3 bishyuza miliyoni 15 bakoreye
Abahanzi nyarwanda barahamagarirwa kwitabira Prix Découvertes 2016
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.