DOVE MAGAZINE

Under Herera nawe ashaka kuva muri Manchester united

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Star uyu mukinnyi wa Manchester United Under Herera ngo ubu ashobora kwigendera biturutseko atabasha kubona umwanya uhagije wogukina abanza mu kibuga.

Under Herera ubu akaba ari mu mvune yagize ku mukino bahuragamo na Watford

                Under Herera ubu akaba ari mu mvune yagize ku mukino bahuragamo na Watford

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga atabashije kugirirwa ikizere gihoraho n’umutoza we Louis Van Gaal kandi ntacyo adakora ngo yemeze abafana ba Manchester United ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru yitwara neza .                      

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yaje aturuka muri Athletico Bilbao mu mwaka wa 2014 aguzwe akayabo k’amapound miliyoni 29, akaba yari kurutonde rw’abakinnyi bakomeye iyi kipe ya Manchester United yiri imaze igihe yifuza, maze akanaza kuyerekezamo.

Abakiniye Manchester united bakaba ibihangange bakomeje kwibasira uyu mutoza Louis Van Gaal bakaba bakomeje kumwibasira bamushinja ko ari umunyagitugu kandi babona ntacyo azageza kuri Manchester United.

Ander-Herrera

                 Uyu mukinnyi umubano we n’umutoza Louis VannGaal urakemangwa

Umukinnyi Under Herera akaba akundwa n’abafana ndetse bakaba bibaza impamvu umutoza atamukinisha mugihe nyamara iyo ari mukibuga akina neza.

Uyu mukinnyi wazanywe na David Moyes ubwo yaragitoza iyikipe akaba atabona neza akazoza ke muri iyi kipe bityo bikaba byatuma nawe yiyongera kuri Marouane Fellaini nawe wasabwe n’umutoza w’ikipe ye y’igihugu gushaka indi kipe azajya akina abanzamo.

Si uyu mukinnyi wenyine waba avuye muri iyikipe akunzwe n’abafana kuko na Rafael Dasilva, Javier Hernandez Chicharito bakundwaga n’abafana bamaze kwigendera kubw’uyu mutoza.

Umukinnyi Under Herera ntabona igihr gihagije cyo gukina

                    Umukinnyi Under Herera ntabona igihr gihagije cyo gukina

Uyu mutoza Louis Van Gaal akaba atavugwaho rumwe n’abakunzi ba Manchester aho bamushinja kurobanura kubutoni abakinnyi ndetse akaba atanatanga uburenganzira kubo bafatanije akazi ndetse n’abakinnyi.

Ubu byatangiye kuvugwako uwitwa Pep Guardiora utoza Bayern Munchen ashobora kuba ariwe uzasimbura uyu mu Holland gutoza Manchester united ubwo azaba asoje amasezerano afite mu ikipe ya Bayern Munchen.

Kugeza ubu bikaba bigoranye kubona umuntu uzasimbura umutoza w’ibihe byose Sir Alex Fergueson wamaranye n’iyikipe imyaka irenga 25 ayihesheje ibikombe byinshi bitandukanye.

Chelsea ishobora gutwara igikombe cya shampiyona ku Cyumweru
Umukozi w’Akarere arashinjwa kuba inyuma y’imibereho mibi ya Gicumbi FC
Twasanze u Rwanda rwiteguye neza AU Summit – Dr.Dlamini-Zuma
Umuhanzikazi Katy Perry yaciye agahigo ku isi

1 Ibitekerezo for “Under Herera nawe ashaka kuva muri Manchester united”

  1. Nageze gushakira ahandi areke gupfira ubusa manchester

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.