DOVE MAGAZINE

Umwami wa Maroc yakiriye Perezida Kagame mu nama ya COP22

Umwami Mohammed VI wa Maroc yakiriye Perezida Kagame mu gutangiza inama mpuzamahanga ya 22 itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye ku kubungabunga ikirere iri kubera i Marrakech. Perezida Kagame yaraye ageze muri Maroc mu ijoro rya keye aherekejwe na Mme Jeannette Kagame.

Umwami Mohammed VI aha ikaze Perezida Kagame ahaberaga iyi nama

Umwami Mohammed VI aha ikaze Perezida Kagame ahaberaga iyi nama

Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro binyuranye bivugwa ku cyakorwa ngo ibihugu bishyire hamwe mu kubungabunga ikirere no kurwanya ihindagurika ryacyo rigira ingaruka mbi zikomeye ku mibereho y’abatuye isi.

Mu iyi nama abayiteraniyemo bazagerageza gushaka umwanzuro w’imisoro iremereye ku bihugu byohereza ibyuka bihumanya ikirere kurusha ibindi.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon aganira n’abanyamakuru i Marrekech yibukije abatuye isi ko ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ikirere abantu ubu bari kuzibona mu buryo butaziguye, ko ibibazo ritera bikomeye kandi bitigeze bibaho mbere, igihangayikishije bikaba biri gukomeza kwiyongera.

Ati “Igihe kiri kudusiga, imyaka itanu ishize niyo myaka yashyushye cyane kurusha indi mu mateka y’isi, uyu mwaka wa 2016 niwo uzaba ushyushye cyane kurusha iyabanje. Ingaruka ni nyinshi tugomba kugira icyo tubikoraho twese.”

Umwami Mohammed VI wa Maroc mu ijambo ritangiza iyi nama yahaye ikaze abayobozi b’ibihugu n’abanyacyubahiro banyuranye bateraniye muri iyi nama, avuga ko Maroc izakora icyo isabwa ngo isi ibungabunge ikirere cyayo.

Uyu mwami yashimangiye kandi ko Maroc ubu ikora byinshi byiza mu kubungabunga ikirere kuko yagabanyije cyane ibyuka bihumanya yoherezaga mu kirere.

Avuga ko iyi nama ikomeye cyane kuko yahindura byinshi mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris nayo yo kubungabunga ikirere.


SRC:UMUSEKE

FERWAFA ntirabona inkunga ya FIFA nubwo yatangiye kubaka hoteli y’inyenyeri enye
Ni iki cyatumye Green P ataririmba mu gitaramo cya East African Party?
Perezida Kagame atagerejwe muri Zambia mu nama nkuru ya AfDB
Bimwe mu byo ugombwa kwirinda ukimara gutera akabariro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.