DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi

Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi kuva mu ijoro ry’uyu wa 22 Werurwe 2015, akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yatangarije IGIHE.com ko Sheikh Bahame Hassan yatawe muri yombi mu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015, nyuma y’aho iperereza ryakozwe ku byaha uwari Noteri w’Akarere ka Rubavu bigaragaje ko n’umuyobozi w’Akarere yaba abifitemo uruhare.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Sheikh Bahame yari amaze iminsi ahatwa ibibazo na Polisi, ndetse kuva kuwa gatanu bikaba byarahwihwiswaga ko yaba yatawe muri yombi.

Ifatwa ry’uyu muyobozi w’Akarere ryabanjirijwe n’umwuka mubi hagati ya Komite nyobozi ayoboye na Njyanama, nyuma y’aho iyo nyobozi itabashije gusobanura neza imikoresherezwe y’umutungo wa Leta ndetse n’imitangire y’amasoko.

Mu nama yo kuwa 6 Werurwe 2015, Aba bayobozi bombi bateranye amagambo bapfa ko ingengo y’imari y’ako Karere yakoreshejwe nabi bigatuma katabasha kwesa imihigo.

Mu byavuzwe bishobora gufatwa nka bimwe mu bimenyetso by’imikoresherezwe nabi y’ingengo y’imari, ni isoko rya Rubavu rimaze imyaka ine (4) ritaruzura, rikaba ryareguriwe rwiyemezamirimo mu buryo Njyanama ivuga ko burimo uburiganya nk’uko babitinzeho no muri iyo nama yabahuje kuwa 6 Werurwe.

Itabwa muri yombi ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu rije nyuma y’irya Noteri w’ako Karere, watawe muri yombi mu cyumweru gishize akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

SRC/IGIHE

Loni ntiyitaye kukibazo cya FDLR – Kabarebe
Urubyiruko rwashimiye Perezida Kagame rumuha inka
Japan na BAD bagurije u Rwanda miliyoni 162$ yo kubaka umuhanda Kayonza – Rusumo
Rayon Sports yambuye zimwe mu nshingano Gacinya wagurishije Kasirye na Diarra

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.