DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Umuyobozi w’Akagali Akurikiranyweho Gusambanya Abana b’Abakobwa Babiri

Share Button

Ntabahwana Gerard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ngeruka, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera yafatiwe muri Lodge ari kumwe n’abana b’abakobwa babiri bikekwa ko yasambanije.

Ntabahwana Gerard yafatiwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu akekwaho kuryamana n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu muyobozi yafatiwe mu karere ka Kicukiro ko mu mujyi wa Kigali, kugeza ubu ntibirashimangirwa neza niba koko aba bana bataruzuza imyaka y’ubukure mu gihe hategerejwe ibyangombwa byabo.

Aba bana b’abakobwa biga mu ishuli Gatorika rya Nyamata mu mwaka wa gatanu riherereye mu karere ka Bugesera.

Ntabahwana aramutse ahamijwe icyaha cyo gusambanya abana yahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 Frw kugeza ku 500.000 Frw nk’uko biteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ngeruka, Ntabahwana Gerard, ari kumwe n'abakobwa bamusanganye muri "Lodge"Ntabahwana Gerard, ari kumwe n’abakobwa bivugwa ko ashobora kuba yasambanije bataruzuza imyaka y’ubukure.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Burundi:Ukekwaho kuba ari Umunyarwanda yatorokanye amapingu
Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi
Rwanda: Impunzi zigiye kongererwa amafaranga zigenerwa
Kuwa Gatandatu cyangwa Mbere yaho Korea ya Ruguru Ishobora Guturitsa ibisasu Bya Kirimbuzi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.