DOVE MAGAZINE
UMUTEKANO

Rusizi: Abaturage bataye muri yombi ufatwa nk’umukuru w’abajura

Niyibizi yafatiwe ku muryango w’inzu

Abaturage batuye mu mujyi wa Rusizi, abahagenda n’abahakorera ibikorwa bitandukanye, barishimira ko ubujura bwari bwarahayogoje bushobora kugabanuka, kuko umujura wafatwaga nk’ukuriye abandi yatawe muri yombi. Itabwa muri yombi ry’umusore witwa Niyibizi Théogène, abaturage bemeza ko yari yarabazengereje abiba, rije rikurikira umukwabu uherutse gufatirwamo inzererezi 25, ziganjemo abajura. Niyibizi uvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko, asanzwe […]

Muhanga: Abajura bafashwe bari ‘kubaga’ imodoka bibiye Nyabugogo

Bafashwe bamaze kuvanamo moteur

Abajura bibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Starlet kuwa gatandatu tariki ahagana saa saba z’amanywa 26 Werurwe 2016, nyuma y’uko nyirayo abimenyesheje Police aba bajura bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri bari kuyicanamo ibyuma byayo (ibyo bita kuyibaga) i Muhanga. Imodoka bayisanze aha abayibye bari ‘kuyibaga’ Amakuru agera k’Umuseke […]

Kigali: Polisi yafashe agatsiko k’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafatiye abantu bane mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Abafashwe ni Jean Paul Nsengiyumva w’imyaka 30 y’amavuko, Pacifique Uwineza ufite 27, Louis Bamutake uri mu kigero cy’imyaka 37, na Ernest Kalisa ufite 34. Aba uko ari bane bafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Werurwe mu kagari ka Batsinda, […]

Polisi yerekanye uwibye abantu abizeza akazi muri Minisiteri y’Umutekano

Yiyise umukozi wa MININTER yiba asaga ibihumbi magana ane

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 16 Werurwe, yerekanye umugabo wiyemerera ko yatekeye umutwe abantu babiri bari basabye akazi muri Minisiteri y’Umutekano (MININTER), abizeza ko azabafasha kugatsindira nabo bamwoherereza amafaranga y’u Rwanda asaga 400 000. Ubwo yerekagwa itangazamakuru, Ngizwenimana Jean Damascene, ukomoka mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, yavuze ko we n’itsinda rinini […]

Burera: Umunyonzi yishwe atewe ibyuma

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

Umusore w’imyaka 23 witwa Rushingabigwi ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yishwe atewe ibyuma n’abantu batazwi. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 12 rishyira ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe nibwo uyu munyonzi Rushingabigwi yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana mu gasantere ka Rwibikonde, mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo, […]

Loni yongeye guta muri yombi umunya Sierra Leone wigeze gufungirwa mu Rwanda

Moinia Fafana

Uwari umuyobozi w’umutwe wa gisirikare muri Sierra Leone, Moinia Fofana, wari ufungiwe muri gereza ya Mpanga mu Rwanda akaza kurekurwa, yongeye gutabwa muri yombi muri iki Cyumweru. Umukuru w’Urukiko rwa Loni rwashyiriweho ibyaha by’intambara muri Sierra Leone, Philip N. Waki, ku wa Gatatu ku ya 9 Werurwe yategetse ko uwo mugabo warekuwe mu mwaka ushize […]

Imodoka yari itwaye imifuka 8 y’urumogi yakoze impanuka

Iyi modoka ni yo yakoze impanuka itwaye urumogi

Iyi modoka ni yo yakoze impanuka itwaye urumogi Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado Landcruiser yari itwaye imifuka 8 y’urumogi yakoreye impanuka mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo. Ibi byabaye mu masaha ya saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa 4 Werurwe 2016. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe […]

Ngoma: Ikirombe cyagwiriye abantu batandatu babiri barapfa

Ibirombe mu gihe cy’imvura bikunda kugwa Aba baturage ngo bari muri iki kirom

Ahagana saa tatu za mugitondo kuri uyu wa kane ikirombe bacukuramo ingwa giherereye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma cyagiriye abantu batandatu babiri barapfa abantu bane barakomereka bikomeye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Ibirombe mu gihe cy’imvura bikunda kugwa Aba baturage ngo bari muri iki kirombe giherereye mu kagali ka Kiyonde mu mudugudu […]

Kamonyi: Imodoka ebyiri zagonganye zikomeretsa umupolisi

Imodoka ebyiri zagonganiye Kuruyenzi ho mu Karere ka Kamonyi

Imodoka ebyiri zagonganiye Kuruyenzi ho mu Karere ka Kamonyi(ifoto/Umurengezi R) Mu Kagali ka Ruyenzi ko mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, ahazwi nko ‘Ku Ruyenzi’, imodoka ebyiri zagonganye zirangirika zinakomeretsa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda. Ibyo, byabaye mu ma saa munani yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2016. […]

Uganda: Umunyarwandakazi afungiwe gutunga uruhu rw’ingwe

Bwanakweri akurikiranweho gushimuta no kwica ingwe

Umunyarwandakazi w’imyaka 63 afungiwe muri gereza ya Luzira mu mujyi wa Kampala-Uganda nyuma yo gufatanwa uruhu rw’ingwe kandi nta ruhushya rumwemerera kurutunga afite. Ikinyamakuru The Monitor kivuga ko Celestine Bwanakweri na Olivier Haguma w’umukanishi, bose bo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, bbatawe muri yombi hagendewe ku nyandiko z’urukiko rw’umujyi wa Kampala. […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.