DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Umutekano ushingira kuri politiki nzima – Kagame

Share Button

Perezida Paul Kagame yabwiye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA: Un Nations General Assembly 2015),   ko umutekano ari ryo shingiro rya politiki nzima  igaragariza abaturage ibyakozwe, kuko bituma abaturage barushaho kugira amahoro.

Inkuru iri kuri twitter ya perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko,  Umukuru w’Igihugu yabivugiye muri Amerika, aho yatanze ikiganiro mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu biwugize.

Akomeza avuga ko umuco wo guhanga, no guharanira ko miliyari isaga y’abatuye Isi bahora bahindura ibintu, ari byo bizahindura Isi, ku buryo izarushaho gukomeza kuba nziza.

Ati “ Nk’abagize Umuryago w’Abibumbye, dusangiye ibibazo tugomba gufatanya gushakira ibisubizo, mureke twubake umuryango ufite intego dusangiye, kuko bituma abantu bashyira hamwe.’’

Ku kibazo cyo kurwanya inzara hagati y’ibihugu bigize umuryango, Perezida Paul Kagame yibukije Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko kurwanya inzara byonyine, bitari bihagije gufasha ibihugu kugera ku ntego byiyemeje, ahubwo ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi, kuko ntawagira icyo ageraho wenyine.

Ati   “ Kuvuga rumwe ku iterambere rirambye abantu basangiye ni ngombwa, kuko amajyambere nayo afite ibibazo bijyana nayo, iyo urebye, usanga gufatanya ari ryo banga ryatuma abantu bagera iyo bajya.’’

Ku byerekeranye no kugera ku ntego z’Isi   “Global goals” abantu baba bariyemeje kuko ari bimwe bizafasha kugera kuri gahunda ziganisha ku bufatanye, Perezida Kagame yavuze ko, mu gihe Umuryango w’Abibumbye wavukaga mu myaka 70 ishize, icyo gihe ntaho abantu bari bakageze mu birebana n’iterambere, kuko abantu bari bakiri mu kigero cyo gufashwa no kwitabwaho.


SRC: Imvaho Nshya

Abanyamigabane ba Crystal Telecom bagiye kugabana inyungu y’asaga miliyari 2
Mu mafoto: Umunsi wa Mbere w’umwiherero w’abayobozi i Gabiro
Huye: Umuzamu yibye shebuja miliyoni 23 afata inzira igana i Kigali
Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen Rutaha

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.