DOVE MAGAZINE

Umushahara wa Perezida Paul Biya ufite itandukaniro rikabije n’iy’abandi baperezida

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, umwe mu ba Perezida batanu bamaze imyaka myinshi ku ntebe y’ubuyobozi, niwe muperezida uhembwa intica ntikize y’umushahara, aho ahemwa buri kwezi amayero 200, ugereranyije angina n’ibihumbi 188 by’amanyarwanda.
Inkuru dukesha ikinyamakuru jeuneafrique, ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe ku mishahara y’abayobozi bakuru b’ibihugu, baje gusanga Perezida wa Cameroun ariwe uhabwa umushahara muto ugereranije n’abandi ba Perezida bo muri Afurika, mu gihe Perezida wa (…)

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, umwe mu ba Perezida batanu bamaze imyaka myinshi ku ntebe y’ubuyobozi, niwe muperezida uhembwa intica ntikize y’umushahara, aho ahemwa buri kwezi amayero 200, ugereranyije angina n’ibihumbi 188 by’amanyarwanda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru jeuneafrique, ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe ku mishahara y’abayobozi bakuru b’ibihugu, baje gusanga Perezida wa Cameroun ariwe uhabwa umushahara muto ugereranije n’abandi ba Perezida bo muri Afurika, mu gihe Perezida wa Afurika y’Epfo, ariwe uhabwa utubutse kurusha abandi muri Afurika.

Paul Biya

Nk’uko Jeune Afrique yakomeje ibivuga, ngo mu gihe Perezida Paul Biya ahembwa uyu mushahara buri kwezi ungana ni 188,000 Rwf, Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma we ahembwa ibihumbi 19 765 by’amayero (Miliyoni 18,579,100 z’amanyarwanda) hakaniyongereho n’izindi nyunganizi zigenerwa umukuru w’igihugu.

Jeune Afrique kandi igaragaza ko nyuma ya Perezida Paul Biya wa Cameroun, nk’urugero rw’ufite umushahara mukeya, hakurikiraho Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, nawe uhabwa amayero 246 angana n’ibihumbi 231,240 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Abaperezida nka Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya na Joseph Kabila wa Congo Kinshasa, nabo bagaragara kuri uru rutonde ariko hakaba hari abandi bayobozi b’ibihugu batagaragara kuri uru rutonde kubera ibibazo ibihugu byabo birimo.

Museveni ahembwa amayero 1 076 angana na (1,011,440 Rwf), Uhuru Kenyatta wa Kenya ahembwa amayero 10, 616 angana na (9,979,040 Rwf), Jakaya Kikwete wa Tanzania ahembwa amayero 3,195 anagana na (3,003,300 Rwf), Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahembwa amayero 4,000 angana na (3,760,000 Rwf) naho Paul Kagame w’u Rwanda ahembwa amayero 6,000 angana na (5,640,000 Rwf) buri kwezi, nk’uko Jeune Afrique yabigaragaje.

Hanze ya Afurika, Perezida wa Leta nzunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, ahembwa amayero ibihumbi 24,264 angana na (22,565,520 Rwf) Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, ahembwa amayero 13,764 angana na (12,800,520 Rwf) naho Vladimir Poutine w’u Burusiya agahembwa amayero 7,460 angana na (6,937,800 Rwf).


SRC: IGIHE

Harateganywa indi nama y’abakuru b’ibihugu yiga ku bibazo by’u Burundi
Kigali: Hiyemejwe kutazuyaza mu kurinda abasivili mu bikorwa byo kugarura amahoro
Abahanga bagaragaje ko umuntu apfa maze roho ye ikazavukira mu wundi muntu!
Nyuma y’umwaka, Akarere ka Bugesera kabonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.