DOVE MAGAZINE

Umuryango IRO watangije igikorwa cyo kongerera urubyiruko ubushobozi binyuze mu kwiga

Share Button

Umuryango Igire Rwanda Organization (IRO) ugamije guteza urubyiruko imbere watangije igikorwa cyo gufasha abakobwa barangije amashuri yisumbuye ntibabone ubushobozi bwo gukomeza muri kaminuza. Ibi bikaba bikorwa binyuze mu kubigisha ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere.

Aba bakobwa bagera kuri 25 bakaba baziga ibintu bitandukanye harimo gukoresha mudasobwa kuburyo buhanitse harimo (programing, website design, MS words, PowerPoint, Excel na Publisher), gukora imishinga, imiyoborere leadership skill), ndetse n’ibijyanye no kwihangira imirimo (entreprenuership).

Bamwe mu bakobwa batangiye amasomo atangwa na IRO

Bamwe mu bakobwa batangiye amasomo atangwa na IRO

Nkuko uwashinze akanaba n’umuyobozi (CEO) w’umuryango IRO Innocent Mbanda yabitangariye umunyamakuru wa DOVE.RW, aya masomo aba bakabwo bazayafata mu gihe kigera ku mezi 4 hanyuma bafashwe kubyaza umusaruro ubuhanga bazaba barize. Akomeza kandi avugako hazategurwa uburyo aba bakobwa bazasangiza ubu bumenyi urundi rubyiruko.

Yagize ati “hari byinshi aba bari bazigira aha. Intego nyamukuru y’uyu muryango akaba ari ugufasha urubyiruko kwiteza imbere ari nabyo twatangiriye kuriki gikorwa cyo kwigisha aba bakobwa ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere mu gihe kizaza.”

Innocent Mbanda CEO wa IRO

Innocent Mbanda washinze ndetse unayobora IRO

Aba batangiye guhabwa ubumenyi n’umuryango IRO bakaba bagaragaza ibyishimo aho batangaza ko bizeyeko ibyo batangiye kwiga bizahindura ubuzima bwabo bwo mu minsi izaza ubwo bazaba barangije kwiga.

Aya masomo akaba ari guhabwa aba bakobwa ubu bumenyi ku bufatanye bwa Igire Rwanda Organization na kaminuza ya Kepler Kigali ibinyujije muri Kepler Tech Lab.

Kavutse Niragire Otto
WWW.DOVE.RW

 

Ethiopia: Obama aravuga ku ntambara yo muri Sudani y’epfo
Kaboneka yasuye Ngororero yakirizwa uruhuri rw’ibibazo by’abayobozi bakubita abaturage
Minisitiri Busingye yasabye kurangiza imanza ‘z’indakoreka’
Kicukiro: Umwana w’imyaka ibiri yapfuye azize inkoni

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.