DOVE MAGAZINE

Umurundikazi yakijijwe n’abari baje kumwica

Umurundikazi yashatse kwicwa n’umugabo we, abo yatumye baramukiza.

Photo: Noela Rukundo n'umugabo we Kalala

Photo: Noela Rukundo n’umugabo we Kalala

Abagabo bitwaje intwaro mu Burundi, barishywe amafaranga n’umgabo kugira ngo bice umugore we wari waje muri icyo gihugu avuye muri Australia.

Ariko ibintu ntibyagenze uko bari babiteguye, bamusize ari muzima, ahera ko abona uburyo bwo  guhangana n’umugabo we washaka kumwicisha.

“Niyumvise nk’umuntu uzutse kandi,” uko ni ko Noela Rukundo avuga.

Yari yitezweho kuba yapfuye, abo bicanyi bari bahawe amafaranga, baranasobanura uko bari guta umurambo.

“Nk’iva mu modoka,yambonye nkiri kure, ahita ashyira amaboko mu mutwe avuga ngo,”Aya n’amaso yanjye? Cyangwa ni umuzimu?”

“Igitangaza! Ndacyariho!” ni ko yamusubije. Hari hashize iminsi itanu ibyo  Noela bibaye mu gihugu cye cy’amavuko, I Burundi.

Yari yaje muri Afrika avuye aho aba I Melbourne, mu gihugu cya Astralia, aje gushyingura umubyeyi wamureze.

“Nari maze kubura umuntu wa nyuma nita ‘Mawe’, nk’uko akomeza abivuga.

“Byari bibabaje, nari nataye umutwe.”

Ku kagoroba, Noela yagiye kwiherera mu cyumba cy’ihotel. Mu gihe yarimo yigorora muri ubwo bushyuhe bw’I Bujumbura, telefone yiwe yararize.

Yari numero yo muri Australia-ya Balenga Kalala, umugabowe akaba na se w’abana be batatu bakiri bato.

“Yavuze ko yararimo agerageza ko tuvugana umunsi wose,” nk’uko Noela abivuga. “Ndamubwira ko nari ngiye mu gitanda. Ahera ko ambwira, “Mu gitanda? Kubera iki uryama kare gutyo?”

“Ndamubwira, “ Numva ntanezerewe’. Hanyuma ahita ambaza, ‘ikirere kimeze gute? Harashyushye cyane se?’ ahita ambwira kujya hanze gufata akayaga.” Noela yumva impanuro ze.

“Nta kindi natekereje, natekereje gusa ko anyitayeho, ko yari yagize ubwoba.”

Ariko agikandagiza ikirenge hanze y’uruzitiro rw’ihoteli, Noela yisanze mu ngorane.

“Nafunguye urugi mpita mbona umugabo aje agana aho ndi, hanyuma ahita amfatirako imbunda.”

“Yambwiye gusa, ‘Ntutere amahane. Utangira gukoma induru, ndahita nkurasa. Baraza kumfata, ariko wowe uzaba wamaze gupfa.’

“Nahise nkurikiza ibyo ambwiye.”

Uwo mugabo ufite imbunda yavuze izina Noel tujya mu modoka yari ibarindiriye.

“Nari nicaye hagati y’abagabo babiri. Umwe yari afite imbunda nto, uwundi afite indende. Hanyuma abo bagabo babwira umushoferi ngo abahe igitambara. Hanyuma bampfuka mu maso.

“Nyuma y’ibyo, nta kintu nongeye kuvuga. Babwiye gusa umushoferi ngo ‘hogi tugende.”

“Bari bantwaye ahantu twakoresheje iminota hagati ya 30 na  40 gutyo, hanyuma nzakumva  imodoka irahagaze.”

Noela bahise bamwinjiza mu nzu hanyuma bamubohera ku ntebe.

“Umwe muri abo banzanye abwira mugenzi we,’ Genda uhamagare boss.’ Numva imiryango yuguruka ariko sinamenye nimba boss wabo yari mu cyumba cyangwa ava hanze.”

“Barambaza, ‘ N’igiki wagize uyu mugabo? Kubera iki uyu mugabo yadusabye kukwica? Hanyuma ndababwira, ‘ Uwuhe mugabo? Kuko ntakibazo na kimwe mfitaniye n’umuntu’ Bahita bavuga, ‘Umugabo wawe!’ Nange ndavuga, ‘Umugabo wanjye ntashobora kunyica, murabeshya!’ Hanyuma bahita bampa ikofe.

“Nyuma y’aho boss aravuga, ‘Uri igicucu, uri umusazi. Reka mpamagare uwaduhaye amafaranga kugira tukwice.”

Uwo mukuru w’abo bicanyi arahamagara.

“Twamaze kumufata,” ni ko yabwiye uwabemereye kubariha n’akamwenyu kenshi.

Telefone bari bayongereye amajwi Noela yumve.

Ijwi ry’umugabo we rihita rivuga riti:”Mwice.”

Mu masaha make yari yabanje, iryo jwi  ryari ryamuhojeje ku rupfu rw’uwamureze, rinamusaba gusohoka gufata akayaga hanze y’ihoteli. Ubwo umugabo we Balenga Kalala abaamuciriye urwo gupfa.

“Numvise ijwi rye. Naramwumvise. Numva  umutwe wenda gusaduka.

“Hanyuma  baramusobanurira aho baza guta ikiziga (umurambo) canje.”

Amaze kumva ibyo Noela yahise araba.

Balenga Kalala yavukiye muri RDC , akaba yarageze muri Australia mu 2004 nk’impunzi, mbere yo guhunga abitwaje intwaro bari bateye mu nkambi yabagamo bica umugore we n’umwana we w’umuhungu warukiri muto.

Yashyikiye I Melbourne, aho yahise aronka akazi keza, ubwa mbere mu bashinzwe mazi, hanyuma mu nzu y’ubucuruzi  aho yakoraga ibyuma bifasha kwikorera ibintu (Chariot).

“Yashoboraga kwisobanura mu cyongereza.” Nk’uko Noela abyibuka, yashyitse muri Australia na we muri uwo mwaka wa 2004.” Imfashanyo yanjye yari imfashanyo yiwe, baranamukoresheje mu gusigura igiswahili.”

Ko ari babiri batangiye gukundana. Bahita bajya kubana mu macumbi yo mu gace k’umujyi wa Kings Park. Noela yari afite abana batanu bo ku mugabo wa mbere, hanyuma abyarana na Kalala abandi batatu.

“Ndazi ko ari umugabo urakara,” uko ni ko Noela abyemeza. “Ariko sinumva ko yanyica. Nakunze uyu mugabo n’umutima wanjye wose!”

“Namubyariye abana b’abahungu babiri, n’umukobwa umwe, beza cyane. Sinumva rero icyatumye ahitamo kunyica.”

Igihe umukuru w’ako gaco yarimo  kuvugira kuri telefone, Noela yarimo asa nurabuka.

“Nahise nibwira nti, ari ugupfa napfuye. Nta kintu na kimwe nnkora ngo kintabare.”

“Ariko yahise andeba hanyuma aravuga, ‘Ntitukwica. Ntitwica abana n’abagore.’

“Yambwiye ko ndi igicucu kuko umugabo wanjye yabarishye amafaranga ya mbere mu kwezi kwa cumi na rimwe. Hanyuma igihe naje muri Afrika hari mu kwezi kwa mbere.”

Ahita ambaza, ‘Uri igicucu kimeze gute? Kuva mu kwa cumi na rimwe ntiwashobora kubona ko hari ikintu kitagenda neza?”

Ashobora kuba ari umuntu ukora ibyo azi, kuko umukuru wako gaco yaboneyeho uburyo bwo gusaba ayandi mafaranga menshi Kalala. Yaramuhamagaye amubwira ko amafaranga yo kunyica yiyongereye. Yashakaga ayandi madolari yo muri Australia 3,400, kugira asoze akazi yamuhaye.

Agarutse mw’ihoteli, musaza we yari yatangiye kugira amakenga kw’ibura rye. Yahamagaye Kalala muri Australia amusaba $545 yo kuriha abapolisi kugira batangire iperereza, Kalala yahise yigirisha ko nawe bimubabaje, atanga ayo mafaranga.

Inyuma y’iminsi ibiri, Noela yararekuwe.

“Tuguhaye amasaha 80 ngo ube wavuye muri iki gihugu,” Noela avuga ko ariko abo bicanyi bamubwiye. “Umugabo wawe ntakina. Dushobora kukureka, ariko abandi bo bashobora kutakureka. Imana igufashije ushobora gushika muri Australia.”

Imbere y’uko barekura Noela bahagaze iruhande rw’umuhanda, ako gaco kahaye Noela ibimenyetso bizamufasha kuburana na Kalala- agakarita ko muriitelefone kariho ibiganiro bagiriraniye baciririkanya ku mafaranga yabariha, n’urupapuro batoreyeko amafaranga muri western Union.

“Dushaka gusa ko usubira iwanyu, ukabwira abandi bagore b’ibicucu nkawe ibyakubayeho.” Ni ko bamubwiye bagiye. “Mukwiye  kuhakura icyigwa mwebwe mwa bantu mwe mwaronse amahirwe yo kujya hanze gushaka ubuzima bwiza. Amafaranga mukorera, amafaranga leta ibaha, muyakoresha mu kwicana hagati yanyu!”

Ubwo nyine Noela yahisee atangira gutegura gusubira inyuma muri Australia. Yahise ahamagara pasiteri waho asengera I Malbourne, Dassano Harruno Nantogmah, hanyuma amusaba kumufasha.

“Hari mu gicuku. Ndamubwira, ’ni yjewe, ndacyariho, ntihagire n’umwe ubibwira. ‘ahita avuga, ‘Noela, Sindabyemera. Balenga ntashobora kwica umuntu!’ nanjye ndavuga, ‘Pasito, byemere!”

Ijwi rye ryahoraga rigaruka mw’ijoro-‘Mwice, Mwice’ Noela Rukundo.

Iminsi itatu ikurikira, ku mugoroba w’itariki 22 ukwezi kwa kabiri 2005, Noela yari ashyitse I Melbourne.

Icyo gihe, Kalala  yari yabwiye abantu bose ko umugore we yitavye Imana azize impanuka.

Uwo munsi yari yiriwe yakira abantu baza kumuhumuriza, benshi muri bo batanga n’amafaranga.

“Hari nka 7.30 z’ijoro,” nk’uko Noela abivuga. “Yari imbere y’inzu. Abantu bari mu nzu bicaye, nawe yaraherekeje abatashye ku modoka.”

Bamaze kugenda  niho Noela yamwiyeretse.

”Narahagaze ndamureba gusa. Yagize ubwoba, ntiyabyumva. Hanyuma ahera ko atangira gutambuka aza aho ndi, asodoka nk’uriguhonyora ibicupacupa.”

“Yagumye yivugishaa hanyuma angezeho, yankoze ku bitugu. Arasimbuka.”

Arongera arasimbuka. Hanyuma aravuga, ‘Noela ni wowe?’ …hanyuma atangira kuvuza induru, ‘Nsabye imbabazi kubyo nakoze byose.”

Noela yahise ahamagara polisi yahisee itegeka Kalala  kutageza ukuguru aho aba, hanyuma aranamutsinda mu rubanza. Mu minsi yakurikiye, polisi yategetse Noela guhamagara Kalala. Kalala yemera ibyo yakoreye umugore byose, barabifata, amusaba imbabazi yongera anavuga icyari cyabimutumye.

“Yavuze ko yashakaga kunyica kubera gufuha, “ uko ni ko Noela avuga, “ Yibaza ko nshaka kumureka nkajya ku wundi mugabo.”

Noela ntiyemera ibyo bisobanuro.

Polisi irimo iramubaza, Kalala yarahakanye ko nta ruhare yagize mu gutegura kumwica. “Urwitwazo” umucamanza ni ko yanditse mu rubanza rwo mu kwezi kwa cumi na kabiri, “rwamaze amasaha menshi.” Ariko bamwumvishije ibyo bafashe yiyemerera ibyo yakoze igihe baganira na Noela kuri telefone, n’ibindi bimenyetso byavuye mu Burundi, ahita  atangira kurira.

Kalala yahise  ananirwakugira icyo yakongeraho na kimwe ku byo yakoze, avuga gusa ko “Rimwe na rimwe shetani iza mu muntu kugira akore ibintu ariko yatangiye  kubikora, agtangira kwiyumvira, “Kubera iki nakoze ibintu nk’ibyo?”

Itariki 11 ukwezi kwa cumi na kabiri, mu mwaka ushize, muri rukiko  rwa Melbourne, amaze kwiyemerera icyaha cyo gushaka kwica, Kalala yaciriwe urubanza rwo gufungwa imyaka 9.

“Ijwi rye riguma riza mw’ijoro-‘Mwice, mwice,”uko ni ko Noela avuga,  “Buri ijoro, ndabona ibyambayeho muri iyo minsi ibiri twamaranye n’abanshimuse.”

Mu gihe atabonwa neza mu Banyafrika baba I Melbpourne, bamwe bamubwira ko yafungishije Kalala, Noela abona ko ejo hazaza he n’abana be umunani hatoroshye.

“Ariko nzava hasi nk’umutegarugori ukomeye,” uko ni ko avuga.

“Uko merewe ubu, ahahise hanjye, harahise. Ndimo ndatangira ubuzima bushyashya ubu.


S R C : BBC GAHUZA

HABIYAREMYE Alain Japhet
WWW.DOVE.RW

Koreya y’Epfo: Abanyarwanda baserukanye umucyo muri “Embassies Day in Seoul 2015”
Abadage bagenzuye imishinga batera inkunga mu Rwanda
Fulgence agiye guhatana no kongera kuzamura izina rye mu Muziki
Abakobwa 570 muri Uganda bandura Sida buri cyumweru

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.