DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Umuraperi NPC yasohoye indirimbo yakoze kubera inshuti yamupfiriye mu maboko (Video)

Share Button

Niwe Paulin uzwi nka NPC yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Turacumbitse’ yahimbye nyuma y’uko inshuti ye magara yapfuye iguye muri piscine bagiye kwishimisha.

Niwe Paulin uzwi nka NPC yasohoye amashusho y’indirimbo

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane nk’umuraperi wari ufite umwihariko mu njyana ye yatangije yise “Injyana Nsazi yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo avomye inganzo ku rupfu rwa mugenzi we witwa Aristide wapfuye aguye mu mazi.

Ati “Ni indirimbo navuga ko nahimbye mvanye inganzo ku rupfu rw’inshuti yanjye, umuntu twari kumwe nka gutya twishimye nyuma y’iminota nka mirongo itatu apfa atanarwaye. Ni urupfu rwari rutunguranye cyane, byanyeretse ko ku Isi tuhari nk’abacumbitsi.”

Iyi ndirimbo yayise ‘Turacumbitse’ mu kumvikanisha ko nta muntu ukwiye kwiyumva nk’uzaramba kugeza igihe Isi izashirira ahubwo ko buri wese akwiye kwicisha bugufi agahoza umutima ku Mana.

Ati “Ni nabyo ndirimba, udafite Yesu ntabwo aba afite ubuzima buzima, ameherezo ye aba mabi iyo yiyumva nk’umuntu w’igitangaza.”

Muri iyi ndirimbo hari aho NPC aririmba agira ati “Udafite Yesu ndakubwiza ukuri yaba ari umubirizi, icara hasi umusabe ubuzima buzima buzira kuzima. Ikindi kandi pfukama umusabe imbabazi umubwire uti njyewe narishe, naribye, naragambanye, mfite isoni narasambanye…..”

Nyuma yo gusohora ‘Turacumbitse’, NPC ngo agiye gushyira hanze izindi ndirimbo zizaba ziherekejwe n’amashusho harimo iyo yakoranye na Safi Madiba azatangira gufatira amashusho mu minsi mike iri imbere.


SRC: IGIHE

Kurya nta nzara ni bibi ku buzima bw’umuntu, byongera isukari mu maraso
Uburyo wavura ukanarinda umwana impiswi, indwara ihitana abana
Muhanga: Philémon Twambajimana yashyizwe mu kiciro cy’ubudehe cy’abishoboye !!
Chris Brown yatsinze urubanza aburana n’umugore babyaranye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.