DOVE MAGAZINE

Umunyarwandakazi mu bakobwa bagiranye ibihe byiza n’umuherwe Gitawo i Kampala

Share Button

Umunyamideli Judith Heard Kantengwa ni umwe mu bakobwa bagiranye ibihe byiza na Chris Mbibo benshi bazi nka Cameroon Gitawo, umwe mu banyamafaranga bo muri Afurika y’Epfo.

Cameroon Gitawo yavukiye muri Uganda i Kampala gusa agejeje imyaka 18 yagiye kuba muri Afurika y’Epfo aho yigaga Kaminuza. Ni umwe mu baherwe bo muri Afurika y’Epfo aho afite imitungo ibarurirwa muri miliyoni z’amadorali.

Ubwo yari yatembereye mu Mujyi wa Kampala kwishimana n’inshuti ze mu minsi mikuru, Cameroon Gitawo yasohokanye na benshi mu bakobwa beza b’i Kampala barimo n’umunyamideli Judith Heard.

Ubwo bari mu birori bya TMT party, Gitawo yagaragaye aha Judith Heard amafaranga.

Uyu muherwe kandi yagiranye ibihe byiza na Carol Flower ukorera Televiziyo ya NTV n’abandi bakobwa batandukanye.


SRC: IGIHE

Gereza ifunga nta dosiye izajye ibyirengera - Minisitiri Johnston Busingye
Bahangiyikishijwe n’uko ikigage cy’i Byumba gishobora kuba amateka
Charly &Nina na Dj Pius bahuriye mu gitaramo na Good Life i Mbarara
Celine Dion yanze kuzaririmba mu muhango w’irahira rya Donald Trump

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.