DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Umunyarwanda Mu Nteko Ishingamategeko mu Bufaransa

Share Button

Ishyaka En Marche rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye kuri iki cyumweru.

Ibipimo bigaragaza ko ishyaka rya perezida Macron rishobora gutsindira imyanya mu nteko iri hagati ya 355 na 360 ku myanya 577.

Iyo ntsinzi igiye guha Macron ingufu zihagije zo gushira mu bikorwa imigambi afitiye igihugu irimo kuvugurura no kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko mu badepite bashya b’ishyaka En March hazagaragaramo umusore w’imyaka 27 wavukiye mu Rwanda akaba yararezwe n’umuryango w’Abafaransa.

Hervé Berville, yavuye mu Rwanda afite imyaka ine gusa. Yatsinze amatora n’amajwi 64% mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Herve Berville wo mu ishyaka En Marche rya Perezida Emmanuel MacronHerve Berville wo mu ishyaka En Marche rya Perezida Emmanuel Macron

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Mitali Protais yirukanwe bidasubirwaho mu ishyaka PL
Intare zo mu Kagera zashyizwe mu dushya 10 tw’ubukerarugendo tuzaranga Isi muri 2016
U Bubiligi:Abanyapolitiki bafashwe basambanira mu bwiherero abandi bari mu nama ya EU
AU Kigali: Dr Dlamini Zuma yabuze umusimbura

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.