DOVE MAGAZINE

Umunyarwanda arakekwaho kwiba inka muri Uganda

Inka bivugwa ko ari injurano zafatiwe muri Uganda (Ifoto/Interineti)
Abagabo babiri barimo Umunyarwanda ufite imyaka 30 batawe muri yombi na Polisi yo mu Karere ka Kabale muri Uganda bakekwaho gushorera inka zidafite ibyangombwa.

Ikinyamakuru New Vision kivuga ko aba bagabo bafashwe n’abaturage bo mu gace ka Kinyara mu Murenge wa Kaharo.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi witwa Elly Maate avuga ko uyu Munyarwanda ukekwaho gutunga inka zibwe yitwa Hakiza Emmanuel, wafatanwe n’undi ufite ubwenegihugu bwa Uganda witwa Gilbert Natukwasa w’imyaka 14 wo mu kagari ka Kyongo muri aka karere ka Kabale.

Umwe mu baturage witwa John Bosco Tumwiine avuga ko aba bombi bafashwe bafite inka esheshatu ahitwa Kibonywa mu Karere ka Ntungamo bivugwa ko bari bazishoreye bazijyanye mu Rwanda kandi nta byangombwa byazo byemewe bafite.


SRC: IZUBA RIRASHE

Umwamikazi w’Ubwongereza yasuye UMWUZUKURUZA WE
Burkina Faso: Ingabo ziyemeje kwambura intwaro abakoze Coup d’Etat
Tanzania: Kaminuza zigiye gutanga amasomo ku ‘gusiramura abakobwa’
Uganda: Perezida Museveni yibasiye abakandida bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.