DOVE MAGAZINE

Umunyafurika y’Epfo utaranyuze Abanyekongo azasifura umukino wa nyuma wa CHAN

Share Button

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko umusifuzi w’Umunyafurika y’Epfo Daniel Bennett wasifuye umukino wa ¼ cy’irangiza wahuje u Rwanda na DR Congo azayobora n’umukino wa nyuma uzabahuza na Mali ku Cyumweru.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakira Mali saa kumi n’ebyiri kuri Sitade Amahoro umukino uzaba wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya Guinea na Cote d’Ivoire saa cyenda.

Daniel Bennett yari yasifuye umukino wa ¼ cy’irangiza ubwo DR Congo yasezereraga u Rwanda batsinze ibitego 2-1, nyuma y’umukino abafana b’Abanyekongo bamwandikiye ibaruwa ifunguye bamusaba ibisobanuro kuko yabasifuriye nabi.

Aba bafana bavugaga ko Bennett yagombaga guha ikarita y’umutuku Bayisenge Emery kuko yakandagiye Hertier Luvumbu byatumye asiba umukino wa ½ wabahuje na Guinea.

Ni umukino wa gatatu muri iri rushanwa Bennett agiye gusifura nyuma y’uwa Tuniziya inganya na Guinea ibitego 2-2 n’uw’u Rwanda na DR Congo.

Daniel Benett umaze gutanga amakarita atandatu y’umuhondo mu mikino ibiri azafatanya na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Stevens Khumalo bafatanyije no ku mukino w’u Rwanda.

Umusifuzi Daniel Bennett atanga ikarita y’umuhondo ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo (Ifoto/Ngendahimana S)Umusifuzi Daniel Bennett atanga ikarita y’umuhondo ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo (Ifoto/Ngendahimana S)

Umutoza wa DR Congo Florent Ibenge azahura na Mali nta myugariro wo hagati Padou Bompunga wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo bakina na Guinea yiyongera kuyo muri ¼ cy’irangiza bakina n’u Rwanda.

Ibaruwa Umunyekongo yandikiye umusifuzi Daniel Bennett nyuma y’umukino wabahuje n’u Rwanda (Ifoto/Internet)Ibaruwa Umunyekongo yandikiye umusifuzi Daniel Bennett nyuma y’umukino wabahuje n’u Rwanda (Ifoto/Internet)

Ni ku nshuro ya kabiri DR Congo ikinnye umukino wa nyuma wa CHAN nyuma yo gutwara igikombe muri 2009 batsinze Ghana ibitego 2-0 mu gihe Mali kure yari yarageze ari muri ¼ cy’irangiza mu wa 2014.


SRC: IMVAHO NSHYA

Tunisia: Abadepite 16 bo mu ishyaka ry’Umukuru w’Igihugu beguye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe uburinganire mu Rwanda yitabye Imana
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya arasura u Rwanda
Rayon Sport: Ubusabe bwo kwimura umukino wayo na Rivers United bwemewe na CAF

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.