DOVE MAGAZINE

DRC: Umuntu wa Gatatu Yishwe na Ebola; Ubwoba ni Bwose mu Gihugu no mu Bindi Bituranyi

Share Button

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima,OMS ryatangaje ko umuntu wa gatatu yitabye Imana ndetse rivuga ko Ebola iteye amakenga Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibihugu bituranyi.

Kugeza ubu hari imaze guhitana batatu muri 11 bamenyekanye ko bayanduye.

OMS ivuga bishoboka ko abantu barenga 20 baba barahuye n’abari kwitabwaho n’abaganga ndetse hari impungenge z’ikwirakwiza rya virusi iyitera mu gihugu hose ndetse no mu bihugu by’abaturanyi.

Ebola iri mu gihugu hagati nk’uku uyu muryango ukomeza ubyemeza.

Ebola ni kimwe mu byorezo bikomeye ndetse benshi bayitinya kurusha SIDA, kugeza ubu OMS yemeza ko ishobora gukora igerageza ry’urukingo rwayo rukiri mu igerageza mu gihe leta ya Kabila yaba irusabye.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

MINICOM n'Abahinzi baritana bamwana
RDC : Abantu 29 baguye mu mirwano ya FDLR
Umunezero si inshuti n’ubutunzi. Inama 10 zaguha umunezero nyawo
Rubavu: Polisi y’u Rwanda yafashe abagore batatu bakurikiranyweho gucuruza no kwinjiza urumogi mu gi...

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.