DOVE MAGAZINE

Umukino uhenze mu mateka y’Iteramakofe ku isi utegerejwe mu minsi icumi

Umukino w’iteramakofe uzaba uhenze ku Isi urabura iminsi igeze ku icumu kugira ngo ube, ukazahuza Floyd Mayweather ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika na Manny Pacquiao ukomoka muri Philippines, kuwa 2 Gicurasi 2015.

Ni umukino ushobora kuzinjiza miliyoni zisaga 300 z’amadolari ya Amerika, ukanarebwa n’abantu bari hagati ya Miliyoni 2,5 na miliyoni 3 muri USA bifashije amateleviziyo, ukazaba uhize indi yabayeho.

Mayweather(Ibumoso) na Manny Pacquiao

Kuva mu mwaka wa 2009, byavugwaga ko Floyd Mayweather w’imyaka 38 na Manny Pacquiao (36) bumvikanye, bagashyira umukono ku masezerano abemerera guterana amakofe, ariko bombi bagiye babihakana.

Aba barwanyi bombi ni abanyabigwi kubera amateka n’imikandara bamaze gutsindira muri uyu mukino.

Mu mikino yose baherutse, bombi bamaze igihe kinini badatsindwa, by’akarusho Mayweather nta mukino n’umwe aratsindwa.

Muri 2014 nibwo bemeje ko bazarwana

Kuva mu mwaka wa 2009, ibinyamakuru bitandukanye byo muri USA, byakunze kuzajya byandika ko aba bagabo bombi bamaze kwemeranya kuzarwana, gusa bakazajya babihakana.

Kera kabaye, tariki ya 12 Ugushyingo 2014 Mayweather yasabye mugenzi we ko uyu murwano ukomeye mu mateka y’umukino w’iteramakofe wazaba tariki ya 2 Gicurasi 2015.

Floyd Mayweather amaze gukina imikino 47 adatsindwa

Tariki ya 13 Mutarama 2015, Pacquiao yarashyize yemera ingingo zari zikubiye mu masezerano y’uyu murwano. Muri uko kwezi, nibwo bombi baje guhura bagiye kureba umukino wa Basket Ball wahuzaga Miami Heat na Milwaukee Bucks mu Mujyi wa Miami, aho babashije guhanahana nimero za telefone kugira ngo bazajye baganira.

Kuwa 20 Gashyantare 2015, Mayweather yemeje ko uyu murwano uzaba tariki ya 02 Gicurasi 2015, ukabera mu mujyi wa Las Vegas, mu kibuga (ring) cya MGM Grand. Abahanga mu mikino y’iteramakofe, bavuga ko uyu mukino ushobora kuzinjiza miliyoni zirenga 300 z’amadolari ya Amerika.

Hari amategeko adasanzwe azakurikizwa

Byemejwe ko izina rya Mayweather ariryo rizajya ribanza mu bikorwa byo kwamamaza no gushetera uyu mukino (Mayweather-Pacquiao), azanahabwa imigabane ingana na 60% by’amafaranga azava muri uyu murwano mu gihe mugenzi we azahabwa asigaye. Azagera kandi mu kibuga (Ring) ari uwa kabiri.

Uzatsinda hagati y’aba bagabo bombi, azahabwa umukandara udasanzwe uzaba ufite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari.

Kugira ngo byemezwe ko uyu mukino uzaba, abakinnyi bombi babanje gupimwa kugira ngo harebwe niba badakoresha ibiyobyabwenge.

Izindi ngingo ziri muri masezerano y’uyu mukino, zerekana ubwoko n’amabara y’imyambaro bombi bazambara.

Igihangane Manny Pacquiao

Abanyarwanda bashobora kwinjira muri uyu mukino ni bake

Igiciro cyo kureba uyu mukino gihereye ku madolari 1,500 ni ukuvuga asaga gato 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe hafi n’ururwaniro (Ring) no mu mpande zaho hahagaze amadolari 7,500 ni ukuvuga miliyoni 5,385,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiciro ku isoko ritemewe (Black Market) bya hafi ya ring byamaze kuzamuka aho ubu umwanya umwe ugeze ku madolari 150,000 ni ukuvuga agera kuri Miliyoni 107,700,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bombi bamaze igihe badatsindwa

Mayweather amaze kwesa agahigo gakomeye ku Isi ko kuba amaze imikino 47 ataratsindwa. Manny Pacquio we mu mikino 64 yakinnye, yatsinze 57, atsindwa 5 anganya 2.

Undi mukino w’iteramakofe wahenze cyane ku Isi kugeza ubu, ni uwabaye mu mwaka wa 2007 ugahuza Oscar De La Hoya na Floyd Mayweather. Bivugwa ko wabashije kwinjiza asaga miliyoni 130 z’amadolari

@PGirinema

Umutoza Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana
CITY IZATSINDA MANCHESTER DERBY “LOUIS VAN GAAL"
den Hazard yahesheje Leicester City igikombe, Perezida Kagame arayishimira
Steven Gerard agiye kugaruka muri Liverpool yamureze

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.