DOVE MAGAZINE

Umukinnyi umwe mu begukanye shampiyona ya 2013 afite amahirwe yo kongera kubona ibyo byishimo kuri uyu wa gatatu

Share Button

Ikipe Rayon Sports irabura amanota atatu gusa kugira ngo yegukane igikombe cyayo cya 8 cya shampiyona kandi yahigiye kuyakura kuri Mukura VS bari buhure kuri uyu wa gatatu mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Mu gihe Rayon Sports yaba ibashije kubona amanota atatu kuri uyu mukino yahita itangazwa nk’ikipe itwaye igikombe cya Azam Rwanda Premier League umwaka wa 2016/2017 bityo ikaba isubiyemo ibyo yakoze mu mwaka w’2013 aho yatwaye igikombe itsinze igitego 1 ku busa bwa Musanze FC, hakaba hari kuwa gatatu tariki ya 15/5/2013 kuri Stade Amahoro, igitego cyatsinzwe na Amissi Cedric, ubu ukina muri Uniao de Madeira mu cyiciro cya 2 muri Portugal. Icyo gihe Musanze FC yatojwe na Nshimiyimana Maurice “Maso”, ubu akaba ari umutoza wungirije Masudi Djuma.

Iki cyaba kibaye igikombe cya 8 Rayon Sports itwaye mu myaka 42 imaze muri shampiyona y’umupira wo mu Rwanda, ibikombe ikaba yarabitwaye mu myaka ikurikira; 1975, 1981, 1997,1998,2002, 2004, 2013.

Mu bakinnyi batwaye igikombe cyo muri 2013, ubu hasigayemo umwe wenyine ariwe Abouba Sibomana akaba icyo gihe yari myugariro ngenderwaho mu ikipe yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa. Abouba aherutse kugaruka muri Gikundiro nyuma y’aho akubutse muri Gor Mahia aho yari yerekeje nyuma yo gutwarana igikombe na Rayon Sports. Icyi cyaba kibaye igikombe cye cya 2 cya shampiyona muri Rayon Sports, ibintu yishimira cyane nk’uko n’undi mu kinnyi wese yabyishimira.

Abouba Sibomana muri Rayon Sports yatwaye igikombe muri 2013. Afite amahirwe yo gutwara igikombe cye cya 2 muri iyi kipe

Umukino Rayon Sports ishakamo amanota atatu yo kwegukana igikombe uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa gatatu ubwo izaba yakira Mukura kuri stade ya Kigali guhera saa cyanda n’igice. Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 2000, 3000 na 5000.

Sinaje muri Mukura kubera amafaranga- Mwiseneza Daniel
Christiano Ronaldo yagaragaje icyo atekereza ku rwango rw'abamurwanya
Akanyamuneza ku bafana ba Manchester United nyuma yo gutwara EFL cup
Federation y’ubushinwa iracyizeye umutoza Lippi kugeza 2019

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.