DOVE MAGAZINE

Umuherwe Donald Trump atsinze Hillary Clinton aba Perezida wa 45 wa USA

Byari bimeze nko kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, benshi ntibaryamye nyuma y’amatora yabaye ejo hashije ubwo hatorwaga Perezida usimbura Barack Obama wari umaze imyaka umunani ayobora igihugu cy’igihangage ku isi, USA.

Trump utarahabwaga amahirwe namba niwe waje kwegukana itsinzi atsinze Hillary Clinton ku majwi 48% mu gihe Hillary Clinton yagize 47%.

Uyu mu Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kwiyamamaza yumvikanye kenshi avuga ko atazihanganira abimukira mu gihugu agiye kuyobora mu buryo bunyuranye n’amategeko ashimangira ko azabahambiriza ku ikubitiro akimara kwicara muri White House inzu iturwamo na Perezida mushya wa USA.

Trump utorewe kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko azubaka igikuta kuburyo ntabazajya bapfa kwinjira mu gihugu cye byoroshye, icyi cyamubereye nk’iturufu muri leta zituwe n’abazungu cyane cyane Texas inini muzigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

Donald Trump mu kwiyamamaza nk’indi turufu yavuze ko azahananura imisoro kuburyo abakora ibikorwa by’ubucuruzi bongeye kumubonamo icyizere.

Trump yatsinze Hillary Clinton mu ma leta yiganjemo abazungu, naho Clinton agenda amurusha amajwi mu ma leta atuwe cyane n’abirabura ndetse n’abalatini (Hispanic).

TRUMP

Trump yagiye yikomwa n’itangazamakuru cyane cyane iryo muri Amerika, yanagawe cyane kubw’imvugo ze cyane cyane yandagaza igitsina gore, yaje no no kwikomwa na Barack Obama watangiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2008 aho yagaye ko adafite indagagaciro nk’umuntu wiyamamariza kuyobora Amerika.

Trump w’imyaka 70 yavukiye mu gace kitwa Queens mu mujyi wa New York City aha akaba ari muri leta ya New York imwe muri leta 50 zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

INKURU WASOMA KU BYARANZE URUGENGO RWA TRUMP KUVA KUGEZA ABAYE PEREZIDA WA U.S.A

clinton-supporters

trump-supporters-in-new-york

hillary-clinton
Hillary Clinton wari witezwe nka Perezida wa mbere w’umugore wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatsinzwe amatora arushwa inota rimwe ku ijana.

Mike Pence
Mike Pence yagizwe Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika


Kitharizo Beyonde
WWW.DOVE.RW

 

 

Umuyobozi mushya wa REB azanye impinduka zigamije guca ‘parapara’
Big Farious yavuye mu gihome
Turukiya n'Uburusiya Birarebana ay'Ingwe
Kanye West yirukanywe mu nzu ya nyirabukwe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.