DOVE MAGAZINE

Umuhanzi Tuyisenge yavuze icyatumye asubiza umugore we ku ntebe y’ishuri

Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo z’amatora n’izivuga ku iterambere ry’u Rwanda yasubije umugore we Uwihirwe Joyeuse mu mashuri yisumbuye aho yiga mu ishuri rya APACE u Kabusunzu mu Murenge wa Kimisagara.

Tuyisenge yabwiye IGIHE ko umugore we ari kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubumenyi mu bya mudasobwa ndetse ngo yafashe umwanzuro wo gusubiza umugore we mu ishuri nta muntu umushyizeho igitutu bitandukanye n’amakuru avuga ko yabikoze agerageza kuguyaguya umuryango utarigeze wishimira ko yarongoye umwana wabo atarasoza ayisumbuye.

Yarushinganye na mubyara we Uwihirwe Joyeuse tariki ya 21 Kamena 2015, byabaye mu buryo bwatunguranye nyuma y’uko yari yamuteye inda. Uwihirwe yacumbitse amashuri abanza gukora ubukwe gusa nyuma yo kurushinga yasubiye mu ishuri ndetse ari mu banyeshuri bazakora ikizamini cya Leta uyu mwaka.

Tuyisenge ati “Ni njye wafashe umwanzuro wo gusubiza umugore wanjye mu ishuri kuko twakoze ubukwe atararangiza amasomo, yaburaga umwaka umwe ngo asoze ayisumbuye. Ubu yahise akomereza mu mwaka wa Gatandatu, ari mu banyeshuri bazakora ikizamini cya Leta uyu mwaka.”

Yongeyeho ati “Nyine na we arabizi twanabivuganyeho ko agomba gusubukura amasomo akabona n’uko aziga Kaminuza. Nk’umuryango twabiganiriyeho, ni ingenzi cyane kuko n’akazi yazabona byasaba nyine ko aba afite impamyabumenyi, yarize.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba umugore ari mu mashuri yisumbuye bitabangamira ubuzima bw’urugo ndetse ngo na we uburyo akoramo umuziki ntibutuma atita ku nshingano z’urugo nk’umugabo.

Ati “Byose turafashanya cyane, mu masomo muba hafi ndetse na we iyo afite umwanya nko muri weekend aramfasha cyane mu muziki. Akora nka manager wanjye, abazi indirimbo yitwa ‘Ak’imuhana’ bamubonyemo, ni ubufatanye buturanga, dufashanya muri byose.”

Tuyisenge yavuze ko muri iki gihe ahugiye ku gusoza indirimbo 30 zizaba zigize album nshya yitwa “Unkumbuje u Rwanda”, izaba igizwe n’izo yahimbiye Uturere twose tw’igihugu kongeraho iyo yitiriye album.

Ati “Ni kuri album nshya nshaka gushyira hanze nibigenda neza mu mpera z’uyu mwaka nzareba uburyo bwo kuyimurika. Izaba iriho indirimbo 30 nahimbiye uturere tw’igihugu kongeraho iyitwa ‘Unkumbuje u Rwanda’ nitiriye album yanjye, zose zizaba ari 31.”

Arongera ati “Nihaye umuhigo ko umwaka wa 2016 ugomba kuzarangira maze gukora indirimbo z’uturere twose tw’u Rwanda, ubu nsigaje umunani kandi nazo nizeye kuzazisoza hanyuma ngashyira hanze album.”

Umugore wa Tuyisenge agaragara mu mashusho y’indirimbo ’Ak’imuhana’


SRC: IGIHE

Lil Wayne yagejejwe mu nkiko ashinjwa gushaka kwica umushoferi we
U Rwanda mu bihugu byamaganye icyemezo cya Australia
Mexique:El Chapo Guzman uzwiho gucuruza ibiyobyabwenge yongeye gufatwa
Hari ubwo tuvuga ko nta batuye mu manegeka bakiriho, bakaboneka bishwe n’ibiza – Mukantabana

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.