DOVE MAGAZINE

Davido yemeye gufata indege ajya kuramira ubuzima bw’umufana we wafashe umwanzuro wo kwiyahura

Share Button

Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umukobwa w’umufana w’icyamamare Davido washakaga kwiyahura nyuma yo kumwandikira kenshi ashaka ko babonana no kumutumira mu isabukuru ye y’amavuko akanga,iyi nshuro yavuye ku izima yemera ko bazahurira mu isabukuru ye izaba taliki 13 muri Kamenya 2017 .

Ni nyuma y’igihe gito hirya no hino ku isi hasakaye video y’umukobwa usanzwe afana Davido yemeza ko amukunda ndetse asanzwe amwandikira ntamusubize arangije ashimangira ko nataza mu isabukuru ye y’amavuko azahita yiyahura Imana ikazamubaza ubugingo bwe.

Ati “Davido, igihe kinini nguha umwanya wanjye nka kwandikira nkanakugaragariza ko ngukunda ariko gufata umwanya ukansubiza byarakunaniye.Iyi nshuro ngutumiye mu isabukuru yanjye y’amavuko nutaza nziyahura.

Nyuma yo kubona video y’uyu mukobwa asuka amarira, Davido yemeye gufata indege muri Kamena uyu mwaka akerekeza muri Nigeria gusabana n’uyu mufanawe mu isabukuru ye izaba taliki 13 mu rwego rwo kurokora ubuzima bwe ngo atiyahura.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Byemejwe ko Stromae azaza i Kigali
Miss Akiwacu Colombe mu Isura nshya - Reba Amafoto
Ciara n’umugabo we Russell baritegura kwibaruka
Imyaka 2 Irihiritse Miss Kundwa Doriane n'Igisonga cye Vanessa Barebana Ayingwe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.