DOVE MAGAZINE

Umuhanzi Ciara nyuma yo kubyara amaze gutakaza ibiro 27

Share Button

Umuririmbyi akaba n’umubyinnyi ukomeye muri Amerika, Ciara, yashyize hanze amafoto agaragaza uburyo amaze gutakaza ibiro 27 byose yari yariyongereyeho bitewe n’ibiryo yaryaga ubwo yari atwite mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize ubwo Ciara yari atwite umwana we w’imfura yabyaranye n’umuraperi Future baherutse no gutandukana ngo byatumye yiyongeraho ibiro bigera muri 27 byose ikintu kitigeze kimushimisha na gato gusa aho amariye kubyara ngo yahise atangira gukora imyitozo ikomeye kugira ngo arebe ko yagabanya ibi biro.

Ciara

Kutishimira umubyibuho yari amaze kugira byatumye afata gahunda yo kuzajya akora imyitozo incuro hagati y’ebyiri n’eshatu ku munsi bikaba byatumye mu mezi ane yonyine ahita atakaza ibiro bigera muri 27 byose.

ciara

Iyi urebye ni nk’indwara imaze gukwira kwira ku Isi kuko usigaye usanga abenshi mu bakobwa n’abagore biyicisha inzara no kunaniza umubiri ngo bararwanya umubyibuho.


Abdou Bronze
SRC/IMIRASIRE

Ifoto nshya ya Princess Priscillah yateye abasore ururondogoro
Kigingi yafunzwe aryozwa ibyo yavuze kuri Perezida Nkurunziza mu gitaramo i Kigali
Kidum agiye gukorera igitaramo i Kigali
Umurambo w'umubyeyi wa Zari wagejejwe aho yari atuye(Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.