DOVE MAGAZINE

Umugore wa Stromae yasohoye igice cya kabiri cy’imideli yahanze

Share Button

Coralie Barbier afatanyije n’umugabo we Stromae bashyize hanze icyiciro cya kabiri cy’imideli yakomatanyije akayita ‘Collection Mosaert’.

Ni nyuma y’igihe gito atangaje ko ubugeni n’imideli akora yifuza ko byakwamamara ku Isi. Yanavuze ko yifuza kwambika ibyamamare birimo Beyonce na Rihanna.

Paul Van Haver [Stromae] na Coralie Barbier baherutse kurushinga mu ibanga, bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.

Aba bombi basezeranye mu ibanga rikomeye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.

Barbier ni we umwambika imyambaro yose ajyana mu ruhame, akaba yaranamuhimbiye ubwoko bw’imyambaro akunda kugararagarana yise ‘Collection Mosaert’.
Nyuma yo gushyira hanze ‘Collection Mosaert’, Stromae yatangarije ikinyamakuru Le temps ko yizeye kuzabona inyungu itubutse mu mideli umugore we ahanga ndetse ko bitazabangamira iterambere ry’umuziki we.

Yagize ati “Twizeye ko byombi bizagenda neza kuko biratandukanye. Stromae ni umushinga w’ibanze ariko na none iyi myambaro nayo ifite agaciro, iri ku ruhande, ibaho yonyine kandi bizanshimisha nayo nimenyekana cyane.”

Coralie Barbier yunzemo agira ati “Ni uburyo bubiri bwo kwigaragaza […] Umushinga w’umuziki uhagaze ntabwo byatubuza gukomeza mu yindi nzira. Ni urugero, nk’ubu turifuza gushaka isoko ry’imyenda mu Buyapani kuko umushinga w’umuziki ntitwawerekanyeyo.”

Stromae yavuze ko yifuza kuzabona imyambaro umugore we akora yamamaye ku Isi. Imyenda badoda ikorerwa mu Bubiligi ni naho hari amaduka menshi ayicuruza kurusha abandi.

Stromae
Bacuruza idoze mu bitenge bya wagisi [wax] bizwi muri Afurika ariko hari n’indi ya polo icuruzwa ku giciro gihanitse cyane.

Coralie na Stromae ntibajya batana, barahorana mu ngendo z’ibitaramo akora kuko ari we ugena ubwoko bw’imyambaro, ibara n’ibindi byose aba agomba kwambara mu gihe ari kuririmba.

Stromae afata Barbier nk’umuntu ukomeye mu kugaragara neza kwe mu myambarire, kuko hari benshi bayimukundira. Avuga ko kera, ataramenyana na Barbier, byamugoraga guhitamo imyambaro ahanini bitewe n’indeshyo ye.


SRC: IGIHE

U Rwanda rugeze he ruva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye?
Nyamirambo: Uwabyaranye n’abagabo batanu kubera isindwe yaheze mu gihirahiro
Kwizera Peace yabuze itike imugeza muri Équateur guhagararira u Rwanda
Alpha Rwirangira yaririmbye ku bantu batega abandi iminsi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.