DOVE MAGAZINE

Umucuranzi wa One Direction mu rugendo rw’amateka i Kigali (Video

Josh Devine, umucuranzi w’umwuga mu itsinda ryamamaye ku Isi One Direction yaje mu Rwanda mu rugendo yise ‘urw’amateka mu buzima bwe’, yahamaze umunsi n’ijoro rimwe, yahagiriye ibihe bitazasibangana ku mutima we.

Devine w’imyaka 25, ni umuhanga mu kuvuza ingoma, yabyize agifite imyaka itatu y’amavuko, ubuzima bwe bwose intekerezo yazihozaga ku by’umuziki, guhora yongera ubumenyi mu byo gucuranga no kuvuza ingoma, yahozaga ku mutima icyatuma ashimisha abakunzi ba One Direction mu nguni zose z’Isi.

Ni ubwa mbere yari akandagije ikirenge muri Afurika, yageze i Kigali asa n’ubonekewe, yari azi u Rwanda nk’igihugu cyanegekajwe na Jenoside yabaye muri Mata 1994 igatikiriramo ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni.

Yatunguwe n’umutuzo, umutekano, iterambere n’impumeko nziza y’abaturage bunze ubumwe mu gihe imahanga hari abavuga u Rwanda nk’igihugu kiyobowe nabi, abantu babayeho mu mvururu n’imidugararo gusa nk’inkurikizi z’ibyabaye muri Jenoside.

Uyu mucuranzi yaje mu Rwanda bucece mu cyumweru gishize, rwari uruzinduko bwite rutandukanye n’akazi k’umuziki akora ari nayo mpamvu atabyamamaje mu binyamakuru i Burayi.

Josh Devine, umucuranzi, umwanditsi w’indirimbo unafite ubuhanga bukomeye mu kuririmba avuka mu Mujyi wa Bournemouth mu Bwongereza. Se yari umucuranzi ukomeye mu itsinda “Seven”, ryamamaye mu 1980.

Yigishijwe kuvuza ingoma afite imyaka itatu, amaze guca akenge yatangiye gucuranga mu bitaramo bito. Aho yacuranze hose yagaragaje ubuhanga bwihariye kugeza ubwo muri 2011 yinjiye mu itsinda rya One Direction afatanya n’abaririmbyi Niall Horan, Liam Payne, Harry Styles, Louis Tomlinson na Zayn Malik [warisezeyemo kuwa 25 Werurwe 2015].

Zayn Malik amaze gusezera, abagize One Direction bafashe ikiruhuko ntibongera guhita basohora indirimbo. Josh Devine yasohoye indirimbo yitwa “Through the Fire” yakoranye n’umuririmbyi w’Umwongereza Ollie Green.

Afite inshuti ahitwa Gisanga…

Muri Kanama 2015, Josh Devine yiyunze ku muryango udaharanira inyungu, ‘Food For the Hungry’ umufasha gushaka umwana utishoboye afasha nk’imwe mu ntego yihaye zo gukoresha umusaruro avana mu muziki afasha Isi guhangana n’ibibazo by’ubukene.

Yahawe umwana witwa Evaride utuye ahitwa Gisanga mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda. Josh Devine yemeye kumufasha atamuzi ndetse yamwemereye kuzamufasha kwiga kugeza aminuje.

Abigiriwemo inama na mugenzi we Jeff Gilbert, yamusabye ko bazasura Evaride mu Rwanda ndetse bakahakorera urugendo rumufungura amaso. Jeff Gilbert [wahoze acurangira itsinda “Kutless,”], ni na we ukora filime mbarankuru , “The Hardest Places” ikorwa n’umuryango Food For the Hungry watangiye mu 1971.

Bakoranye urugendo rw’amateka, nyuma y’amasaha 25 mu ndege badahagaze, bageze i Kigali mu Murwa mukuru w’u Rwanda, igihugu bumvaga bataragikandagiramo. Josh Devine yavuye i Kanombe bamutwaye inyuma mu modoka ya Toyota Hilux, ibintu avuga ko bimufasha kuryoherwa n’ubuzima.

Bucyeye, Josh Devine n’itsinda ryamuherekeje basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi. Yatunguwe n’amateka yahasanze gusa we na mugenzi we Gilbert bashimye uburyo ‘u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka 22 ishize runyuze muri Jenoside’.

Josh yavuye ku Gisozi ajya gusura inshuti ye ‘Evaride’ ituye ahitwa Gisanga mu Majyepfo y’u Rwanda. Ibyo yabonaga aho yanyuze hose byari bishya kuri we, ni ubwa mbere yari abonye umugore uhingisha isuka, ahetse umwana mu mugongo, byamubereye ibyishimo ageze iwabo wa Evaride agasanga bateguye ibirori bikomeye.

Yakiriwe nk’umwami i Gisanga

Nyina wa Evaride yari yatetse inyama n’umuceri n’ibindi biryo byakirizwa abasirimu, gusa byari akarusho kuko Josh bamutekeye bitonze nk’umushyitsi wa mbere w’umunyaburayi bakiriye mu mateka yabo.

Josh yishimiye Evaride cyane ndetse yasize yijeje umubyeyi we ko azakomeza gukora ibishoboka ubuzima bwabo bukaba bwiza abifashijwemo n’umuryango ‘Food For The Hungry’ usanzwe wita ku bakene muri aka gace.

Evaride yahaye uyu mucuranzi wa One Direction umupira wa karere, undi na we amuha ballon igezweho. Byari ibyishimo kuri bombi, Josh yahavuye ubona akinyotewe no kugumana n’uyu muryango gusa yabijeje ko azagaruka vuba.

Yavuye i Gisanga yerekeza ahitwa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri aka gace naho byari ibirori bikomeye gusa yatunguwe n’uko hakiri abana bigira mu ishuri rimwe barenga ijana, ikintu yabonyemo imbogamizi ikomeye mu myigire y’abanyeshuri.

Uru rugendo rwose barukoze yicaye inyuma mu modoka ya Toyota Hilux, bari mu nzira basatira Nyagihanga yabwiye mugenzi we ati “uru ni urugendo rudasanzwe mu buzima bwanjye.”

Josh yabwiye ab’i Nyagihanga ko ibibazo byo kutagira ibyuma abanyeshuri bafite bigiye gukemuka ndetse ko mu myaka icumi iri imbere ababarirwa mu bihumbi cumi na bibiri bazagerwaho n’amazi meza.

Yabaye Ambasaderi wa Nyagihanga

Josh yavuze ko urugendo yakoreye mu Rwanda rwamwunguye byinshi mu buzima bwe ndetse ngo yarushijeho kumenya uko Isi ibayeho anahamagarira abafite ubushobozi bose kumujya inyuma bagafasha umuryango ‘Food For The Hungry’ kuzahura ababayeho mu buzima butabaryoheye.

Yagize ati “Byahinduye ubuzima bwanjye kujya mu Rwanda ndi kumwe n’inshuti zanjye za hafi, twabonye umuco mwiza kandi byagize uruhare mu guhindura amateka. Twize ibintu byinshi ku mibereho y’Isi, twamenye uburyo bwo kuba aba mbere mu gusakaza umuco w’urukundo no gufasha inshuti zacu.”

Yongeyeho ko yavuye mu Rwanda yiyemeje kuba Ambasaderi wa Nyagihanga ndetse ubu arakangurira Isi yose kumujya inyuma bagafatanya kuvana mu bukene abatuye muri aka gace batishoboye.

Ati “Nabaye umufatanyibikorwa wa Food For The Hungry, ubu ndi Ambasaderi w’Intara y’Uburasirazuba mu Rwanda ahitwa Nyagihanga. Nimumfashe dufatanyirize hamwe gufasha uyu muryango uve mu bukene!!”

Evaride yahaye Josh umuba w’indabyo

Uwo munsi iwabo wa Evaride batetse inkoko

Evaride n’inshuti ye Josh

Josh yagaragaje urukundo rukomeye ku bana yasanze i Nyagihanga

Byari ibihe byiza kuri Josh Devine mu Rwanda

Josh ni we uvuza ingoma mu itsinda rya One Direction kuva mu mwaka wa 2011

Urugendo rwa Josh Devine mu Rwanda


SRC:IGIHE

Bruce Melody yatangije Studio ye
Amasezerano y’abategura amarushanwa ya Primus ntiyasheshwe-BRALIRWA
Tanzania: Perezida Magufuli yahanantuye imishara y’abakozi ba Leta
Nyampinga arashinja Trump kumusoma ku ngufu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.