DOVE MAGAZINE

Umuco wo kwita izina no kurya ubunnyano warakendereye mu Rwanda!

Umuhango wo kurya ubunnyano, wakorwaga umwana amaze iminsi 8 avutse. Bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo, iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya. Ku ntara basasagaho amakoma, bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke.

 Bamwe biyambazaga n'imyumbati igeretse ku bishyimbo

Bamwe biyambazaga n’imyumbati igeretse ku bishyimbo

Nkuko tubikesha impuguke mu muco nyarwanda ndetse n’abasaza bamazeho iminsi, batubwirako akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima. Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho, abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bakarya, bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana. Ng’uko kurya ubunnyano. Kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere ya wa mubyeyi, bavuga bati:Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa ”N’uko abana bakita uruhinja amazina”.

Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’Umwana ntiyahagurukaga aho yicaye, kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara.Nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa se kunyara, bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda. Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi, agapfa. Ubwo buryo akaba aribwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Mu Ngoma y’i Gisaka cy’Epfo na hamwe mu Buganza, abana bafite akabyino babyinaga, bajya gusuka ku nsina ibyo bakuye ku kiriri. Insina akenshi yabaga ari iy’inyamunyo. Haza abana umunani, bane b’abahungu na bane b’abakobwa, bose b’amasugi(bafite ba se naba nyina ).Barazaga bagakikiza urutaro (intara) bayoreyeho ibyo ku kiriri, bakayiterurira rimwe bagenda urunana bakabyina ngo : Bwerere yavutse, Bwerere yakura, Bwerere yavoma, Bwerere yasenya (yatashya), Bwerere yahinga…..Bagasuka ku nsina bavuga ngo:Dore aho nyoko yakubyariye”Bakajya no ku yindi nsina babyina kwa kundi.Batanga insina ebyiri cyangwa se eshatu, bagasukaho ibyo ku kiriri. Insina basukagaho ibyo ku kiriri(ibyo basigaje barya ubunnyano) yerekanwa n’umugore washashe ikiriri.

Insina iba iy’umwana ababyeyi bazira kuyimunyaga. Iyo ari umukobwa agashyingirwa kure, igitoki cyayo barakimugemurira.

Uwo munsi babaga bashakiye umwana ingobyi ebyiri iy’uruhu rw’inka n’iy’uruhu rw’intama, bakazimukozaho, kugirango imwe nibura bamuheke mu yindi. Iyo babigenjeje batyo bukeye bakamuheka muyo batamukojejeho icyo gihe, imusurira nabi,agapfa. Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we, ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha,kugirango bazahore barutana, umukuru ntarutwe na murumuna we, bitewe n’uko yazingamye.

Icumu n’ingabo n’umuheto, cyangwa ishinge umugore yasohokanye, babimanika mu ruhamo rw’umuryango, kirazira kubijugunya gusa.

 Wasangaga ibiryo bya kinyarwanda aribyo byiganjemo

Wasangaga ibiryo bya kinyarwanda aribyo byiganjemo

1.Kwita izina cyangwa guterura umwana

Iyo bamaraga kurya ubunnyano, umwana yanyaye akanannya, bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we, ariko umwe akirinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina). Barangiza umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango. Iyo umugabo yaterurega umwana atavuye hanze, byabaga ari ukumuvutsa ibyiza akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati : “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we”, umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza agira ati : “Kura ujye ejuru, nkwise kanaka”. Umugore nawe iyo ashatse yita umwana izina, akagira ati : “Nnya aha, nyara aha, nkwise kanaka”, ubwo akita umwana izina, akabisubiramo ariko izina rihama ni iryo umwana yiswe na se.

2. Impamvu nyamukuru yo kwita umwana izina

Abakurambere bacu , bari bafite ubugenge n’ubucurabwenge bwo kwita umwana izina, kwita izina byagendanaga ahanini n’impamvu z’ingenzi zikurikira :

*Bitaga izina bakurikije ibihe barimo bamubyara

Iyi mpamvu yagendanaga nuko imibereho y’umuryango uwo mwana avukamo yifashe mu gihe uwo mwana yavukaga, bikagendana kandi nuko igihugu cyifashe muri rusange.

Niyo mpamvu bafatiraga ku bintu byinshi birimo :

  •  Uko babanye n’abaturanyi,niba babanye neza, ugasanga barita ba Mugenzi, Nkundabagenzi, Ngirabakunzi n’ayandi. Baba batameranya neza niho wasangaga bita ba Ntamuturano, Sibomana, Mpitabazenga, Mpitabanyika n’ayandi.
  •  Uko mu gihugu byifashe, aha bafatiraga ku mutekano bakita ba Ntambara, Rugamba aho amashyaka aziye bita ba Murwanashyaka, Mukashyaka n’ayandi. Izo akaba ari ingero z’ibanze, naho muri iki gika habamo amazina menshi. Imvugo bakoreshaga niyo bakunze kwita “Kugenura”ari naho hava amazina y’amagenurano. Usibye ko amazina yose yaba meza cyangwa mabi, yose aba afite icyo bahereyeho bayita.

*Bitaga umwana izina bitewe nicyo bamwifuriza ko azaba

Abanyarwanda kandi bitaga umwana izina bitewe nicyo bamwifuriza ko azaba. Aha niho wasangaga babita ba Ntwari, Mutunzi, Mukire, Cyogere n’andi nk’ayo. Aha niho wanasangaga bita umwana izina ry’intwari runaka yabayeho kugira ngo nawe azabe yo, niho wasangaga amazina nka Ndoli, Rwabugili, Mpilimbanyi, Kamananga n’ayandi. Muri make amazina bitaga umwana yabaga ari ayo kumwifuriza imigisha y’uburyo bwose.

Icyo tutakwirengagiza aha ni uko bashoboraga kwita umwana izina rikazamukururira imivumo mu minsi yo kubaho kwe yose, aha niho havuye ya mvugo ikoreshwa kenshi igira iti : “Izina niryo muntu”. Iyo umwana umwise Rubebe aba rubebe nta kabuza, wamwita izina ry’umuntu mubi wabayeho cyangwa w’indwanyi, igihugu akakiyogoza. Iyo wamwitaga izina rijyanye n’uburyo utabanye neza n’abaturanyi nabyo byamugiraga ho ingaruka mbi mu mibereho ye bakaba banamugirira nabi kuko nta kamaro babaga bamutezeho.

 Byabaga ari ibirori kuri uwo munsi

Byabaga ari ibirori kuri uwo munsi

*Umwihariko w’amazina amwe n’amwe

Hari amazina yakundaga kugira umwihariko wayo. Ayo mazina ni nk’ayo bitaga abana bavutse ari impanga, aho bakungaga kubita ba Gakuru cyangwa se Gatoya. Hakaza n’ayo bitaga umwana wavutse ari uwa Karindwi aho bamwitaga nka Nyandwi, Rwasa, Nyamwasa n’ayandi.Umwana wa Munani,bakamwita Minani, Nyaminani n’andi. Uwacyenda bakamwita Nyabyenda, Mwenda n’ayandi. Uwa cumi bakamwita Macumi n’ayandi naho uwa cumi n’umwe ari we wakunze kuba ihame ryo gucura kw’abagore bo ha mbere bakundaga kumwita Misago. Hakaba n’amazina yabaga afite umwihariko w’amazina atarakundaga kubaho kenshi w’abana babaga barapfushije ba se bakabasiga bataravugak niho wasangaga babita ba Misigaro, Bisigara n’ayandi.

Ngiyo rero imvano yo kurya ubunnyano mu Rwanda rwo ha mbere, ngiyo impamvu nyamukuru yatumaga bita abana bavutse amazina.


Elysée TWIZERIMANA
WWW.DOVE.RW

 

 

Hafashwe uwiyitiriye Intumwa y’Imana Gitwaza akiba abakirisitu amafaranga
Umunyamakuru Besabesa wo mu Rwanda azaburana mu minsi 15 i Burundi
Burundi: Polisi yishe babiri ubwo yasakaga intwaro mu baturage
Ubufaransa : Minisitiri w'ubutabera yeguye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.