DOVE MAGAZINE
IMIGANI

Tumenye Imigani migufi y’ikinyarwanda

Tumenye Imigani migufi y'ikinyarwanda

Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana. Ababiri bajya inama baruta umunani urasana. Ababiri bakika umwe. Ababiri baruta umwe. Ababiri bateranya abeza. Ababiri bica umwe. Ababiri bishe imbwa y’umwami. Ababiri ntibacibwa inka. Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Abacuranye ubusa basangira ubundi. Abadapfuye ntibabura kubonana. Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa. Abagabo babiri ntibabana mu nzu […]

Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo!

Nguyu Ngarama ategereje Saruhara rwa Nkomokomo ngo ayice

Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera […]

Menya imigani mihimbano iri kuzanwa n’urubyiruko muri iyi minsi

Guseka byaba byongera igihe cyo kubaho iyo bikozwe neza

Mu gihe mu Kinyarwanda twari dusanzwe tumenyereye ko hari imigani migufi ifite aho yakometse,icyabaga cyabaye  ndetse ikanamenyekana kuburyo inifashishwa ahantu henshi doreko icyo gikorwa cyabaga cyabaye ikimenya bose.Nyamara kubera  iterambere ndetse no gutebya biri kwiyongera muri iyi minsi, hari indi migani iri kugenda izanwa n’urubyiruko igaragaza imibereho yabo yaburi munsi ndetse n’ibyo bakora, ariko akenshi  na […]

Imigani migufi: Umugabo n’umugore we bakwiye kujya bayibutsa abana babo.

migu

IMIGANI MIGUFI     Aho umutindi yanitse ntiriva.    Iyo imbwa ishima indi iba iyiguriza.    Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma.    Uwarose nabi burinda bucya.    Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.    Wirukana umugore unywa itabi ukazana urya ubugoro.    Uguhima atiretse agusurira muryamanye.    Ugusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo.    Umusarane uri ku nzira […]

Umugani wa Cacana n’urupfu rumuha inka!

Cacana yahoranaga intorezo n'umuhoro ashakashaka abo yabitiza ngo bamuhembe

Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje yihuta no kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?»   Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?» Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, […]

Umugani wa Ngunda-Igice cya Mbere

Ngunda

Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi. Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.