DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Umubyeyi wa MC Tino yaguye mu bitaro muri Uganda

Umuhanzi mu itsinda rya TBB, Kayisirye Martin [MC Tino] ari mu kababaro ko kubura umubyeyi we witabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwariye mu Mujyi wa Kampala.

Se wa MC Tino yitabye Imana kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, yazize uburwayi butaramenyekana gusa uyu muhanzi yabwiye abanyamakuru akorana na bo kuri Royal FM ko umubyeyi we yapfiriye mu Bitaro bya Mulago muri Uganda.

Mu butumwa MC Tino yatanze nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana yanditse avuga ko ‘ari igihombo gikomeye ku muryango wabo wose, yavuze ko se yari arwariye muri Mulago Hospital muri Uganda ndetse niho agomba gushyingurwa’.

MC Tino yerekeje muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko umuryango wafashe icyemezo cyo gushyingura uyu mubyeyi muri iki gihugu.

 

MC Tino

MC Tino ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we

 

Kayisirye Martin [MC Tino] yakundaga kuvuga ko afata ababyeyi be nk’abantu bakomeye bamuharuriye inzira mu byo yagezeho byose. Uyu muhanzi azwi cyane nk’umwe mu bafite ubuhanga mu kuyobora ibitaramo ndetse izina rye rizwi cyane kuri Radio zikomeye yagiye akorera mu myaka yatambutse.

 

MC Tino yaherukaga kuyobora igitaramo cya The Ben

 


SRC: IGIHE

NICK MINAJ AFITE IBYISHIMO BIDASANZWE KUBERA UMUSORE URI KUMUHUNDAGAZAHO URUKUNDO ATIGEZE ABONA.
REB yatangaje urutonde rw’abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza
Burkina Fasso:Blaise Compaore arashinjwa urupfu rwa Thomas Sankara
Nyagatare: Bata abo bashakanye bakurikiye inshoreke muri Uganda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.