DOVE MAGAZINE

Uko imyaka yicuma umushinga wa Sweden gutanga isaha imwe yo gutera akabariro ushobora kwiganwa n’u Rwanda

Share Button

Mu gihe hirya no hino ku isi ibihugu bihugiye mu muvuduko w’iterambere abenshi bakibagirwa kwishimisha no gusabana n’abo bashakanye, Inteko nshinga Amategeko mu gihugu cya Sweden irikwiga umushinga wo gutanga isaha imwe ku bakozi bakajya gutera akabariro nyuma y’uko umubare w’urubyiruko n’abavuka urushaho kuganzwa n’abakuze.

Per-Erik Muskos umwe mubari kwiga ku itegeko ritanga uburenganzira bwo gutera akabariro

Iyi  nkuru dukesha BBC yemeza ko ngo mu gihugu cya Sweden inteko ishinga amategeko ihugiye ku mushinga wo kwemeza itegeko ritanga isaha imwe buri cyumweru ku bakozi, bagahagarika akazi bakajya gutera akabariro n’ubwo bamwe babyamagana bemeza ko ari ukwica akazi.

Ni nyuma y’uko muri iki gihugu umubare w’abakuze uruta cyane umubare w’urubyiruko n’abavuka ahanini bitewe n’uko abenshi bahugira mu mirimo ntibabone umwanya wo gushimisha abo bashakanye ngo banabyare.

Si iki gihugu gusa abenshi bahugijwe n’umuvuduko w’iterambere kuko abenshi no mu Rwanda bemeza ko uko imyaka yicuma iri tegeko rya Sweden rishobora kuzifashishwa abantu bibutswa ishingano z’urugo.

Mu kiganiro Dove Mgazine twagiranye n’umugabo wubatse  yagaragaje impungenge atewe n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho ahanini ngo utuma abashakanye batacyubahiriza inshingano z’urugo bahugiye mu gushaka amafaranga.

Uyu mugabo wubatse ufite abana 3,yahamirije Dove Magazine ko ashobora kumara ukwezi atarasabana n’uwo bashakane bitewe n’umunaniro batahana bava mu mirimo bigahora bityo kuburyo n’umwaka wihirika. Uyu mugabo kandi avuga ko uretse kutitabwaho n’umugore we,n’abana usanga birera ababyeyi bahugiye mu gushaka imibereho.

Uyu mugabo yasoje ikiganiro yemeza ko ubuhamya atanze atari we gusa bubaho ahubwo ngo n’ingeso kuri benshi  .Nawe ufite uko ubibona,ese urabona iherezo ari irihe?

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Abatekereza ko urukundo rwa Jenniffer Lopez n’umubyinnyi we rwazimye basubize amerwe mu isaho
Ibinyoma abagabo bubatse babeshya abakobwa n’abagore bashaka kuryamana nabo gusa
Niba warishyizemo ko iyo abashakanye babyaye urukundo rukonja, uribeshya!
Amabanga buri mugore akwiye kumenya mu gutera akabariro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.