DOVE MAGAZINE

UK: Abujuje imyaka 18 kuva 2018 nibo bazajya bahabwa ibyangombwa byo kureba pornographie

Share Button

Mu gihugu cy’ ubwongereza (UK) abifuza kureba ibijyanye n’ibitsina (pornographie) ku mbuga nkoranyambaga, bagiye kujya babanza gutanga ibyemeza ko bujuje imyaka 18, ni ingingo ubuyobozi bugiye gushyiraho.

Abafite imbuga nk’izo kuri mudasobwa bagiye gusabwa gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyaka kuva mu kwezi kwa kane 2018, mu mugambi wo kurera neza abana, nkuko tubikesha Bbc.

Abakoresha mudasobwa bashobora gusabwa gutanga ibibaranga biri ku makarata ya banki (credit cards) kugirango  bafungure izo mbuga.

Amashyirahamwe atazubahiriza ayo mategeko ari muri “Digital Economy Act” ashobora gufungwa n’abashinzwe umuyoboro wa “internet”.

Hari ikigo kigiye gushingwa, kizafasha gushyira mubikorwa ayo mategeko mashyashya.

Mu kegeranyo cyakozwe, habonetse ko ibice 28% by’abana basanga bageze ku mashusho cyangwa ama “video” y’abakorera imibonano mpuzabitsina ku mbuga, mu gihe 19% bishakira izo mbuga z’ibiterasoni”.

Abujuje imyaka 18 kuva 2018 nibo bazajya bahabwa ibyangombwa byo kureba pornographie

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Ethiopia: Leta ya Sudani y’Epfo yanze gusinya amasezerano y’amahoro
Amb. Olivier Nduhungirehe ugiye guhagararira u Rwanda mu Bubiligi ni muntu ki?
Iran yakuriweho ibihano yari yarafatiwe kubera gucura intwaro kirimbuzi
Kenya yagabanuye imishahara ku bakozi bo hejuru

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.