DOVE MAGAZINE

Uganda:Abasaga miliyoni 15 bazindukiye gutora Perezida,abahabwa amahirwe ni bantu ki ?

Abakandita batatu mu munani nibo bahabwa amahirwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatangiye kuri uyu wa Kane, barimo perezida uriho Yoweri Kaguta Museveni, Dr. Kiiza Besigye na Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Abandi ni Prof Vanensius Baryamureeba, Maj Gen (rtd) Benon Biraro, Abed Bwanika, Joseph Mabirizi, na Maureen Kyalya ari nawe mugore rukumbi uri mu bakandida.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986 akaba ari nawe uhabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu. Aba bakandida bose bamaze igihe kigera ku mezi atatu biyamamaza, ibikorwa bitahiriye Dr. Kiiza Besigye mu cyumweru cya nyuma.

Komisiyo y’amatora muri Uganda ivuga ko amatora atangira ssa moya agasozwa saa kumi ku isaha yo muri Uganda, hagatangira kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora. Ibyavuye mu matora, mu buryo budasubirwaho, bizatangazwa bitarenze kuwa Gatandatu saa kumi.

Imiryango irimo Common Wealth, Afurika yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba yohereje indorerezi muri aya matora.

Batatu bahabwa amahirwe ni bantu ki

Yoweri Museveni

Museveni w’imyaka 72 ari ku butegetsi kuva muri Mutarama 1986, ubwo inyeshyamba za NRA zafataga Kampala. Museveni afatwa nk’umuyobozi wabashije kugarura amahoro n’ituze mu gihugu. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yatorewe, yahinduye Itegeko Nshinga, avanamo umubare ntarengwa wa manda z’Umukuru w’Igihugu. Mu kwiyamamaza yumvikanye mu ijwi ryizeza Uganda iterambere ridasanzwe mu myaka itanu iri mbere, aramutse atowe.

Dr Kizza Besigye

Ku myaka 59, Besigye niwe mukandida ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, uri guhatanira kuyobora Uganda ku nshuro ya kane yikurikiranya, ariko yahigitswe na Museveni inshuro eshatu ziheruka. Dr Besigye yari umuganga bwite wa Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda, baza gutandukana mu 1999. Mu kwiyamamaza yizezaga impinduka mu miyoborere ya Uganda.

Amama Mbabazi

John Patrick Amama Mbabazi w’imyaka 67, yabaye Minisitiri w’Intebe wa 10 wa Uganda, avanwa kuri uwo mwanya mu 2013. Yari umwe mu barwanashyaka ba NRA babohoje igihugu, ari umwe mu bahanga bakoreraga mu mijyi. Ni umunyamategeko w’umwuga, akaba ari ubwa mbere ahataniye kuyobora Uganda.

Abaturage 15 277 196 nibo biyandikishije ku ilisiti y’itora, bakaza gutorera ku biro 28 010 mu gihugu hose. Buri gace baraba batora Perezida wa Repubulika n’ugomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.


 

SRC: IGIHE

Paris: Umwe mu bagabye ibitero ubu arazwi
Abamotari b’i Rusizi biyemeje guhagarika cyamunara y’igorofa yabo
Ubuzima bwa Kalinda, umunyamakuru w’imikino wishwe muri Jenoside
Amafoto ya Miss Kwizera Peace mu rugendo ruva i Cotonou kugera i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.