DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Uganda yahize guhigika u Rwanda mu byegeranyo by’ubukungu

Share Button

Umunyamabanga Uhoraho  muri Minisiteri y’Imari ya  Uganda, Keith Muhakanizi yishimiye ko icyo gihugu cyigiye imbere mu cyegeranyo cy’Ubukungu cya Banki y’Isi (Doing Business)  cya 2016,  ariko ahiga ko ubutaha bagomba kuza imbere y’u Rwanda mu bindi byegeranyo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari ya Uganda akaba n’ushinzwe ikigega ntiyiyumvisha impamvu Uganda iza inyuma mu byegeranyo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari ya Uganda akaba n’ushinzwe ikigega ntiyiyumvisha impamvu Uganda iza inyuma mu byegeranyo

Muri icyo cyegeranyo cyasohowe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara , ku Isi ruza kuri  62; naho Uganda yabaye iya 12 muri Afurika n’iya 122 ku Isi.

Nibwo bwa Mbere Uganda ije munsi y’ibihugu 130 muri icyo cyegeranyo.

Muhakanizi asanga Uganda ikiri kure cyane ugereranyije n’u Rwanda nk’uko The Observer ibitangaza.

Yagize ati” Tugomba gukora cyane , umwanya twabonye muri iki cyegeranyo ni itangiriro.”

Muri Uganda, gutangiza ikigo cy’ubucuruzi biracyasaba kwirukanka hirya no hino mu buyobozi iminsi n’iminsi, mu gihe mu Rwanda bisaba amasaha atageze kuri atandatu.

 Banki y’Isi yagaragaje ko u Rwanda rwanikiye ibindi bihugu mu kutarangwamo ruswa, guha abashoramari umuriro bigoranye, kwandikisha umutungo….

Muri Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ruza imbere rugakurikirwa na Kenya, Uganda, Tanzaniya n’u Burundi.


SRC: IMVAHO NSHYA

RDC: Minisitiri w’ingabo yahakanye kugirana amasezerano na mugenzi we w’u Rwanda ku kibazo cya FDLR ...
Press One yinjije umuhanzi uririmba izihimbaza Imana
Akumiro nyuma y’ubuhamya bwa Corneille "bugoreka amateka"
Mali: Imodoka itezwemo ibisasu yaturikiye mu kigo cya gisirikare 25 barapfa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.